Padiri Donatien Twizeyumuremyi Umuyobozi wa caritas ya Kigali na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri arkidiyosezi ya Kigali mu kiganiro yatanze tariki 28 Ukwakira 2025 yagarutse ku Bumwe n’Ubudaheranwa by’abanyarwanda nicyakorwa kugira ngo ubumwe bukomezwe bwimakazwe.
Kuva cyera, Indangagaciro y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yagaragariraga mu miyoborere idaheza, imibanire, imyemerere, umuco, imibereho n’ubukungu bushingiye ku bwuzuzanye. 2. Umunyarwanda yarangwaga no gufatanya n’abandi mu kubaka umuryango n’Igihugu nk’uko imigani nyarwanda ibishimangira : « Nta mugabo umwe » ; « Igiti kimwe si ishyamba » ; « Babiri bashyize hamwe baruta umunani urasana » ; « Inkingi imwe ntigera inzu ».
Isenyuka ry’ubumwe bw’abanyarwanda
Abakoloni bageze mu Rwanda bashenye Ubumwe bw’Abanyarwanda, babiba ivangura, amacakubiri n’urwango, basenya ibyahuzaga Abanyarwanda byose : Imiyoborere, Umuco, Indangagaciro, Kirazira, imyemerere gakondo…
U Rwanda rumaze kubona ubwigenge mu 1962, ubutegetsi bwakurikiye ubukoloni muri Repubulika ya mbere n’iya kabiri bwakomeje umurage mubi w’Abakoloni, bwimakaza ibisenya Ubumwe bw’Abanyarwanda: ivangura, irondabwoko n’irondakarere, ibikorwa by’urugomo n’ubwicanyi bihabwa intebe, ingengabitekerezo ya jenoside irigishwa intunduro iba Jenoside yakorewe Abatutsi yahagaritswe n’Ingabo za FPR-Inkotanyi mu 1994.
Kongera kubaka ubumwe bw’abanyarwanda
Nyuma y’urugamba rwo kubohora Igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, Abanyarwanda banze kuba imbata z’amateka mabi y’ivangura n’amacakubiri banyuzemo, bahitamo kongera kubaka ubumwe bwabo no guharanira imibereho myiza byubakiye ku muco nyarwanda.
Itegeko Nshinga rya Repuburika y’u Rwanda ryubakiye ku mahirwe yo kugira Igihugu kimwe, ururimi rumwe, umuco umwe n’amateka y’igihe kirekire dusangiye bigomba gutuma tugira imyumvire imwe y’aho tugana. Ubumwe bunagarukwaho mu mahame remezo 6 u Rwanda rugenderaho ari mu ngingo ya 10 y’Itegeko Nshinga.
Mu rugendo tumazemo imyaka 31 nyuma ya Jneoside yakorewe Abatutsi, ibyagezweho mu kwimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda ni byinshi kandi byose bishingiye ku bushake bwa politiki, amahitamo y’Abanyarwanda yo KUBA UMWE, imiyoborere myiza irangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, gufatanya n’abaturage no gushyira imbere umuco nyarwanda n’indangagaciro zacu.
Igipimo cy’ubwiyunge mu Rwanda cyo mu mwaka wa 2020 kigaragaza ko 95.1% by’Abanyarwanda bumva ko ubumwe bwabo ari inshingano kandi ko bagomba kubugiramo uruhare rufatika, 99% bashyize imbere ubunyarwanda no gukomera ku biburanga, 97.1% bahamya ko imibanire y’Abanyarwanda imeze neza.

Ibyo byose byagize kandi uruhare mu kuzamura icyizere cyo kubaho kigera ku myaka 69.6% nkuko byaragarajwe n’ibarura rusange ry’Abaturage ryo muri 2022. 9. Niyo mpamvu buri mwaka kuva muri 2008, u Rwanda rwahariye ukwezi k’UKWAKIRA Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda. Uku kwezi kurangwa n’ibikorwa bitandukanye byimakaza imibanire myiza mu Banyarwanda, kurwanya ivangura, amacakubiri n’ingengabitekerezo ya jenoside,…
Ibikibangamiye ubumwe n’ubudaheranwa bw’abanyarwanda
N’ubwo imibare y’ubushakashatsi igaragaza ko tugeze ku gipimo gishimishije mu kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda, haracyagaragara inzitizi zirimo izishamikiye ku bisigisigi by’amateka y’amacakubiri yaranze u Rwanda n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi:
− Ingengabitekerezo ya Jenoside n’imvugo z’urwango zikwirakwizwa mu bihugu duturanye bikagira ingaruka ku bumwe bw’Abanyarwanda;
− Ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi bikorwa by’urugomo n’ubwicanyi bicyibasira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi;
− Imvugo z’urwango n’ibihuha bikwirakwizwa hifashishije imbuga nkoranyambaga;
− Imibiri y’Abatutsi bishwe muri jenoside itaraboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro;
− Uruhererekane rw’ibikomere n’ihungabana bitarakira bigira ingaruka ku mibanire y’imiryango no ku myitwarire, by’umwihariko y’urubyiruko (kwiyahuza ibiyobyabwenge, kwiyandarika, gutakaza indangagaciro z’umuco nyarwanda);
− Kutabwiza ukuri urubyiruko ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi; − Bamwe mu rubyiruko biyemeza gukurikira umurage mubi w’ingengabitekerezo ya Jenoside cyane cyane abaturuka ku babyeyi bagize uruhare muri Jenoside;
− Uburyo butanoze bwo kwakira no gusubiza mu buzima busanzwe abarangije ibihano ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi bageze mu miryango;
− Imikorere itanoze n’imitangire mibi ya serivisi bikigaragara hamwe na hamwe.