Caritas ya Kigali yateye inkunga abana bafite ubumuga 74 inkunga y’amafaranga ingana na 13,183,400 frw.
Bimwe mu bikorwa by’ingenzi Caritas ya Kigali ikora harimo no kwita kubana bafite ubumuga mu rwego rwo kwirinda kubaheza ndetse ikabafasha no gutera imbere.
Umuyobozi w’ishami ry’Ubutabazi n’imibereho myiza muri Caritas ya Kigali, Narame Marie Gratia, avuga ko mubyo bafasha abana bafite ubumuga harimo kubitaho ndetse bakanabishyurira amashuri.
Si ibyo gusa kuko imiryango yabo bana nayo ifashwa mu guhanga imishinga mito mito ibyara inyungu kugira ngo babaone uko bunganira iyo nkunga baba bahawe yo kwita ku bana bafite ubumuga.
Ati “Icyo dukora si ukubarihira amashuri gusa kuko dutanga n’amahugurwa ku barezi yo kubafasha kumenya gukangura ubwonko bw’umwana hakurikijwe ubumuga bafite”.
Aya mahugurwa agera no mu nzego zibanze muri gahunda ya Tujyanemo Iterambere ridaheza rishingiye ku muryango, hagamijwe guca akarengane n’iheza bikorerwa abana bafite ubumuga.
Abafite ubumuga bahabwa umwihariko w’uburyo butandukanye bwo kubitaho mu ngo mbonezamikurire y’abana bato, harimo kumwereka urukundo no kutamurobanura kugira ngo yiyumvemo ko ari mu bandi bana bitume yitinyuka, yiyakira kandi yigirire icyizere.
Abantu bafite ubumuga bagira ubushobozi bwo kwiga, gukora, no kwiteza imbere igihe bahawe inkunga n’amahirwe angana n’abandi.
Kwita ku bafite ubumuga bituma bashobora kwiga no kugira ubumenyi buhagije, bityo bagafasha umuryango n’igihugu mu buryo butandukanye.
Iyo bafite ubufasha bukwiriye, bashobora kwitabira ibikorwa by’imibereho, imyidagaduro, ubukungu n’ubuhinzi, bikongera icyizere n’ishyaka mu buzima bwabo.
Kwita ku bafite ubumuga bifasha gutuma nta muntu usigara inyuma, kandi buri wese agira uruhare mu iterambere ry’umuryango n’igihugu.
Kwita ku bafite ubumuga ni inshingano yacu twese: ababyeyi, abarimu, abayobozi n’abaturage. Buri gikorwa kigamije gushyigikira abafite ubumuga kigaragaza urukundo, ubumuntu n’ubufatanye mu iterambere rirambye.