• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Mujye guhanga imirimo kandi mutange akazi ku batagafite – Padiri Twizeyumuremyi Donatien

Mu gikorwa cyo gusoza amasomo y’imyuga mu ishuri rya Butamwa VTC Umuyobzi wa Caritas ya Kigali na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro Padiri Donatien Twizeyumuremyi yasabye abarangije amasomo yabo kujya guhanga imirimo aho kwicara bagategereza gushaka akazi kabahemba ku kwezi.

Padiri Twizeyumuremyi avuga ko mu bihe bya none, kwiga imyuga ko bitakiri amasomo y’inyongera, ahubwo ni inkingi y’ingenzi mu iterambere ry’umuntu n’igihugu muri rusange. Ubumenyi ngiro (imyuga) bufasha abantu kumenya gukora ibintu bifatika kandi bifite umumaro mu buzima bwa buri munsi.

Ati “ Kwiga imyuga bituma umuntu agira ubumenyi bumufasha kwihangira umurimo no kubona ubuzima bwiza. Umunyeshuri wize gusudira, kudoda, gutunganya imisatsi, gukora amashanyarazi, cyangwa gukora imodoka, ashobora kubona akazi byoroshye cyangwa agatangira umurimo we ku giti cye. Ibi bituma urubyiruko rutagitekereza ko kugera ku ntego bisaba kuba mu biro, ahubwo rukamenya ko gukora n’amaboko ari isoko y’iterambere”.

Ubumenyi ngiro kandi bugira uruhare rukomeye mu guteza imbere ubukungu bw’igihugu. Iyo abantu benshi bafite ubumenyi, igihugu kiba gifite abahanga bashobora gukora ibintu imbere mu gihugu, bigatuma hadakenerwa cyane ibyo gutumiza mu mahanga. Ibi bigira uruhare mu kugabanya ubushomeri no kongera umusaruro w’igihugu.

Kwiga imyuga kandi bitanga icyizere n’agaciro ku muntu. Umuntu uzi umwuga yumva afite icyo ashoboye, akagira icyizere mu byo akora, ndetse n’abandi bakamuha agaciro. Ubumenyi nk’ubu bushobora no gufasha umuntu mu buzima bwe bwa buri munsi, nko gusana ibintu byangiritse mu rugo, kudoda imyenda, cyangwa gutunganya amashanyarazi.

Mu rwego rw’iterambere rirambye, imyuga ni urufunguzo rwo guteza imbere gahunda za “Made in Rwanda”, guteza imbere inganda nto n’iziciriritse, no kubaka igihugu cyihagazeho mu bikoresho n’ibikorwa byacyo.

Kwiga imyuga rero ni inzira y’ukuri yo kugera ku bukungu burambye, ubuzima bwiza, no guha agaciro umurimo. Ababyeyi, abarimu, n’urubyiruko bakwiye gufata imyuga nk’amahirwe atari amahitamo y’inyuma ahubwo ko ari uguhitamo neza.

 

Leave A Comment