Nyirubutungane Papa Lewo XIV yatangaje ubutumwa bw’umunsi mpuzamahanga w’Abakene wizihizwa ku nshuro ya 9 aho asaba buri wese kwita ku batishoboye ndetse no kubagaragariza urukundo.
Ni wowe mizero yanjye (Reba Zab 71, 5) 1.« Ni wowe mizero yanjye, Nyagasani » (Zab 71, 5). Aya magambo aturuka mu mutima washenguwe n’ibibazo bikomeye: « Ku mpamvu yawe nemeye amakuba n’ibyago » (Umurongo wa 20), nk’uko umwanditsi wa Zaburi abivuga.
N’ubwo ibyo byose byabaye, roho ye irafunguye kandi irizeye, kuko ifite ukwizera kudacubangana, yemera ubufasha bw’Imana nuko akabihamya agira ati: « Umbere urutare negamira » (Umurongo wa 3).
Aho haturuka icyemezo cy’uko amizero mu Mana adatamaza: « Uhoraho, ni wowe buhungiro bwanjye, sinzateterezwa bibaho. » (Umurongo wa 1). Mu bizazane by’ubuzima, amizero azamurwa no kudashidikanya guhamye kudutera imbaraga z’urukundo rw’Imana rusesekara mu mitima y’abantu muri Roho Mutagatifu.
Niyo mpamvu kudatamaza (Reba Rom 5, 5) na Mutagatifu Pawulo yabyandikiye Timote agira ti: « Koko rero, niba tugoka ndetse tugaharana, ni uko twiringiye Imana nzima. Imana nzima ni “Imana y’amizero”, yo yatubereye “amizero” ibinyujije mu rupfu n’izuka bya Kristu (1 Tim 1, 1).
Ntabwo twakwibagirwa ko twakijijwe n’ayo mizero tugomba kugumamo. 2. Umukene ashobora kuba umuhamya w’amizero akomeye kandi yizewe, mu by’ukuri kubera ko umukene ayamamaza mu bihe bikomeye, ibihe birangwa no kwigomwa, bikanarangwa n’ubuzima bujegajega ndetse no guhezwa.
Amizero y’umukene ntabwo ayashingira ku bubasha cyangwa ku mitungo, ahubwo, ni we biremerera kandi ni we bigiraho ingaruka. Amizero ye ayabonera ahandi. Mu gihe twemera ko Imana ari yo mizero yacu ya mbere, twambuka amizero y’igihe gito tukagana mu mizero arambye.
Imbere y’inyota yo kugendana n’Imana, ubutunzi bwo ku isi butakaza agaciro kabwo kuko tuvumbura ubukungu nyakuri dukeneye. Amagambo Yezu yakoreshaga ashishikaza intumwa ze atugeraho afite imbaraga nyinshi: « Ntimugashakire ubukungu hano mu nsi, aho udusimba n’imungu byonona, aho abajura baca ibyuho bakiba.
Ahubwo mwizigamire ubukungu mu ijuru, aho udusimba n’imungu bitonona, aho abajura badaca ibyuho ngo bibe. » (Mt 6, 19-20). 3. Ubukene bukomeye buri mu kutamenya Imana. Nibyo nyirubutungane Papa Fransisko yatwibutsaga mu gihe yandikaga muri Evangelii gaudium [Ibyishimo by’ivanjili] : «Ihezwa rirusha andi yose ububi abakene bahura naryo ni ukutitabwaho mu buryo bwa roho.
Abakene benshi bafungukiye ukwemera; bakeneye Imana kandi ntitwabura kubereka urukundo rw’Imana, umugisha wayo, ijambo ryayo, guhimbaza amasakaramentu no kubahitishamo inzira yo gutera imbere no gukura mu kwemera » (n° 200). Aho harimo umutimanama wa mbere kandi w’umwimerere mu buryo bwo kubona Imana nk’ubukungu.
Yohani Intumwa we abivuga muri aya magambo: “Niba umuntu avuze ati Nkunda Imana, ariko akanga umuvandimwe we, aba ari umubeshyi. Koko rero, umuntu udakunda umuvandimwe we abonesha amaso, ntashobora gukunda Imana atabona. » (1 Yh 4, 20).
Ni itegeko ry’ukwemera n’ibanga ry’amizero: Ubutunzi bwose bw’iyi si, ibintu bifatika, ibishimisha abantu kuri iyi si, kubaho neza ufite ubutunzi n’ubwo byose ari byiza ntibihagije kugira ngo bitume abantu bagira ibyishimo bisesuye. Ubutunzi kenshi buratubeshya bukatuganisha mu bihe bibi by’ubukene uhereye ku kumva ko tudakeneye Imana tukabaho tuyitaruye.
Aha ndibuka amagambo ya Mutagatifu Agusitini: « Amizero yawe yose nabe mu Mana: wiyumvemo ko ukeneye Imana kugira ngo Yo ubwayo ibe iguhagije. Imana itari mu buzima bwawe, ibyo uzatunga byose bizakugira umukene kurushaho» (Enarr. In Zab 85,3). 4.
Amizero ya gikristu, ya yandi Ijambo ry’Imana riganishaho, ni ikintu kidashidikanywaho muri uru rugendo rw’ubu buzima , kubera ko adashingiye ku mbaraga za muntu, ahubwo akaba ashingiye ku isezerano ry’Imana ihora ari indahemuka.
Amizero ya gikristu ni nk’isukuriro ritunganya umutima wacu ku masezerano ya Nyagasani Yezu wadukirishije umusaraba we n’izuka rye kandi akaba azagaruka muri twe.
Ayo mizero akomeza kutwereka ubuzima turebera kure mu mpezajisho « Ijuru rishya » n’ «isi nshya » (2 Pet 3, 13), aho imibereho ya buri kiremwa izabonera igisobanuro nyacyo, kubera ko umugabane wacu w’ukuri uri mu ijuru (Reba Fil 3, 20).
Umurwa w’Imana utuma tugera no mu mirwa y’abantu. Iyo mirwa y’abantu ni yo igomba gutangira gusa n’uwo murwa w’Imana. Amizero ashyigikirwa n’urukundo rw’Imana rwasesekajwe mu mitima yacu binyuze muri Roho Mutagatifu (Reba Rom 5, 5) ahindura umutima w’umuntu mo ubutaka burumbuka, ahashobora kwera urukundo mu buzima bwo mu isi.
Uruhererekane rwa Kiliziya ruhora rutugaragariza ibintu bitatu bidatana mu mu migenzo mbonezamana: Ukwemera, Ukwizera n’Urukundo. Ukwizera guturuka ku kwemera, ukwizera kugaburira ukwemera kandi kukagufasha ku mfatiro zako z’urukundo ari rwo rubyara imigenzo myiza yose.
Kandi ubu dukeneye urukundo. Ntabwo ari isezerano ahubwo ni ibigaragara duhanze amaso mu byishimo n’inshingano: Ibyo ni byo biradukoresha bikanatuma dufata ibyemezo bifitiye abantu bose akamaro.
Ubuze urukundo we rero ntabuze gusa ukwemera n’ukwizera, ahubwo na none abuza mugenzi we ukwizera. 5.Impuruza iturutse muri Bibiliya idushishikariza kurangwa n’amizero, idusaba gukora inshingano zacu uko bikwiye tudakererwa mu mateka.
Mu by’ukuri, urukundo «ruri mu mwanya w’itegeko riruta ayandi mu muryango mugari w’abantu » (Gatigisimu ya Kiliziya Gatolika, 1889). Ubukene bushinze imizi mu mikorere y’inzego, iyo mikorere igomba gusuzumwa neza ndetse ikavanwaho. Muri iki gihe, duhamagariwe twese kongera gushyiraho ibimenyetso bishya by’amizero aranga urukundo rwa gikristu, nk’uko abatagatifu benshi babikoze mu myaka yagiye isimburana.
Urugero ni uko ibitaro n’amashuri, ari ibigo byashyizweho kugira ngo byakire abafite intege nke n’abahawe akato. Guhera ubu byakagombye kugira uruhare muri poilitike za buri gihugu, ariko intambara n’ubusumbane bituma buri gihe ibi bitagerwaho.
Na none kandi, amazu yakira abantu, amarerero y’abato, ibigo byakira abantu bikabumva, udusoko tw’abakene, amazu acumbikira abantu bakarara hamwe, amashuri, ubu byahindutse ibimenyetso by’amizero, kandi ibyo ni ibimenyetso biba byihishe akenshi tutitaho ariko bifite agaciro kugira ngo bijegeze ba ntibindeba kandi bifashe abantu kuba abakorerabushake! Abakene ntabwo ari ibirangaza kuri kiliziya, ni abavandimwe bacu dukunda, kubera ko buri wese muri bo, imibereho ye n’amagambo y’ubuhanga amurimo, bidusaba gukora ku kuri kw’ivanjili n’intoki zacu.
Ni yo mpamvu umunsi mpuzamahanga w’abakene ushaka kwibutsa imiryango yacu ko abakene ari bo shingiro ry’ikenurabushyo ryacu. Kiliziya ntibigira nk’igikorwa cy’urukundo gusa, ahubwo bigaragarira no mu byo Kiliziya ihimbaza ndetse n’ibyo yamamaza.
Imana yigeretseho ubukene bwabo kugira ngo idukungahaze binyuze mu majwi yabo, amateka yabo, amasura yabo. Ubukene uko bwaba buri kose ni umuhamagaro wo gushyira mu bikorwa Ivanjili kandi bukatubera ibimenyetso bikomeye by’amizero.
Ubwo nibwo butumire duhawe mu gihe duhimbaza Yubile. Hari impamvu umunsi mpuzamahanga w’abakene wizihijwe mu mpera z’umwaka w’impuhwe. Mu gihe Umuryango w’impuhwe uzaba wakinzwe, tugomba kuzasigarana kandi tugasakaza impano z’Imana zashyizwe mu biganza byacu muri uyu mwaka w’isengesho, kwicuza no gutanga ubuhamya.
Abakene ntabwo ari ibikoresho by’ikenurabushyo, ahubwo ni abantu bashobora kugira ibyo bakora bituma turushaho kubona uburyo bushya bwo gukora icyo Ivanjili idusaba mu bihe bya none.
Mu gihe abantu bahanganye n’imiyaga myinshi iganisha ku bukene, hari abumva ko ari ukubana na byo no kumva ko nta kindi cyakorwa. Buri munsi duhura n’abakene cyangwa abatagira icyo batunze na mba kandi birashoboka ko kenshi na kenshi twe tudatunze ari twe dutakaza ibyo kera twumvaga twizeye: icumbi, ifunguro rihagije ku munsi, imiti, impamyabumenyi mu mashuri no kugera ku makuru, uburenganzira bwo gusenga no kuvuga icyo umuntu atekereza.
Mu guteza imbere ibyiza abantu bahuriyeho, uruhare rwacu turusanga mu gikorwa cyo kurema cy’Imana yo iha abantu bose ibigize isi: nk’ibi byose rero bigize isi, umusaruro uturutse ku murimo wa muntu ugomba gusaranganywa na bose ku buryo bungana. Gufasha abakene ni ikibazo cy’ubutabera mbere yo guhinduka ikibazo cy’urukundo.
Nk’uko Mutagatifu Agusitini abisobanura, «Utanga umugati ukawuha ushonje ariko byaba byiza hatagize usonza, n’ubwo ibi bitavuze ko hatagombye kuboneka uhabwa. Utanga imyambaro ku bambaye ubusa, ariko tekereza nawe mu gihe buri wese yaba afite imyambaro kandi ubwo bukene butariho. (Ibisobanuro kuri 1 Yh 8).
Ndifuza rero ko uyu mwaka wa yubile watuma habaho politike zigamije kurwanya uburyo bwa kera n’ubushya bw’ubukene ndetse hagafatwa n’ingamba nshya zo gufasha abakennye cyane kurusha abandi.
Akazi, uburezi, icumbi, ubuzima ni ibiranga ugutekana kutazaturuka na rimwe ku ntwaro. Nishimiye cyane ingamba zisanzwe ziriho n’uburyo abantu benshi bafite ubushake bakomeje kubigira ibyabo buri munsi mu rwego rw’isi.
Nimucyo twiragize Umubyeyi Bikira Mariya we umara intimba abayifite, kandi hamwe na we tuzamure indirimbo y’amizero kandi amagambo ya Te Deum (Wowe Mana) tuyagire ayacu: «Nyagasani, narakwizeye sinzakorwa n’isoni bibaho»