• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Umunsi mpuzamahanga w’umukene abagenerwabikorwa bashimye uruhare rwa Caritas mu burezi bw’abana babo

Abagenerwabikorwa ba Caritas ya Kigali bizihije umunsi mpuzamahanga w’umukene basangira ifunguro.

Ni ibirori byabaye kuri iki cyumweru tariki9 Ugushyingo 2025 muri Paruwasi ya ya Gishaka ukaba wahuriranye n’umunsi wa Caritas.

Abagenerwabikorwa batishoboye bagize umwanya wo gusangira ifunguro ndetse bagira n’ubusabane.

Hatanzwe ubuhamya na bamwe mu miryango itandukanye bavuga uburyo Caritas  yababaye hafi mu mibereho yabo ndetse n’uburyo yagiye ibitaho abana babo bakiga.

Ubuhamya bwatanzwe n’umuryango wa Thacien Bajeneza na Mukagasana Catherine bavuga ko Caritas yabafashije ikabishyurira abana babo bane umukuru muribo akaba yaratsinze neza ubu yiga ibyerekeye amabuye y’agaciro muri Université y’u Rwanda.

Ati “ Caritas ni umubyeyi w’abakene kandi turayishimira kuba abana bacu barabashije kwiga ubu tukaba dufite amaizero y’ejo hazaza habo tubikesha Caritas yita ku bakene”.

Mu butumwa bwabo berekana ko Caritas ari umufatanyabikorwa mwiza kandi ko uwagize amahirwe yo gufashwa nayo bisiga nawe yabashije kwivana mu bukene.

Mu ibaruwa ya Papa Léon XIV ikubiyemo ubutumwa yageneye abakangurambaga ba Caritas Kigali ivuga ku rukundo rugomba guharirwa abakene.

Ubutumwa bukuru ni uko gukunda Imana bidashobora gutandukanywa no gukunda abakene. Iyo dufashije abakene, ni Kristu ubwe tuba dufashije.

Imana ihitamo abakene Papa avuga ko Imana itarobanura ku butoni, ariko ifite umutima wihariye wuzuye imbabazi ku bakene n’abarenganyijwe. Yezu yavukiye mu bukene, abaho mu bukene, kandi abwiriza ubutumwa bw’amahoro ndetse yigisha abakene kugira ukwizera. Ni yo mpamvu Kiliziya yitwa “Kiliziya y’abakene kandi ikorera abakene” (option préférentielle aux pauvres).

Ubutumwa kuri buri mukristu Papa Léon XIV atwibutsa ko buri mukristu asabwa,  kureba Yezu mu maso y’abakene; kumva ijwi ry’abababaye; Kugira umutima ugaragaza urukundo mu bikorwa bifatika, guha abashonji ibyo kurya, kwambika abambaye ubusa, gufasha abarwayi, no kugemurira abapfunzwe.

Papa Léon XIV avuga ko ibikorwa by’urukundo bitari ubugiraneza gusa, ahubwo ari ubuhamya bw’ukwemera.

Ati “Iyo dufashije abandi, umutima wacu wiyegereza Imana kandi tugira amahoro. Ubutabazi si impano y’abafite byinshi, ahubwo ni umurimo w’ukwemera kwa buri wese”.

 

 

 

Leave A Comment