• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Ubutumwa bwa nyirubutungane papa Lewo xiv ku munsi mpuzamahanga w’umurwayi

Insanganyamatsiko iragira Iti “ Impuhwe z’Umunyasamariya : Gukunda wakira ububabare bw’undi.

Bavandimwe nkunda,

Umunsi mpuzamahanga w’umurwayi ugiye kwizihizwa ku ncuro ya 34, uzabera i Shikalayo muri Peru, tariki ya 11 Gashyantare 2026. Niyo mpamvu nifuje ko twongera kuzirikana ku ishusho y’Umunyasamariya mwiza. Iyo shusho iracyajyanye n’igihe turimo kandi ni na ngombwa kugirango idufashe kongera kubona ubwiza bw’urukundo ndetse no kuzirikana kuri sosiyete irangwa n’impuhwe, hagamijwe gushyira imbaraga mu kwita ku bakeneye izo mpuhwe n’abababaye, mbese nk’uko bimeze ku barwayi.

Amagambo dusanga mu Ivanjili yanditswe na Mutagatifu Luka (Lk 10,25-37) twarayumvise kandi turayasoma adukora ku mutima. Umwigishamategeko abaza Yezu mugenzi we uwo ari we ngo amukunde. Yezu amusubiza amucira umugani w’umuntu wavaga i Yeruzalemu yerekeza i Yeriko akagwa mu gico cy’abajura bakamuhondagura bakamusiga ari intere.

Umuherezabitambo n’Umulevi bamutambutseho ku nzira barihitira, ariko Umunyasamariya amugirira impuhwe, amupfuka ibikomere, ajya kumucumbikishiriza kandi arishyura kugira ngo yitabweho. Nifuje kubagezaho inyigisho ijyanye n’iyo nkuru yo muri Bibiliya, nifashishije inyandiko «Fratelli tutti» (Twese turi abavandimwe) ya Papa Fransisko wambanjirije, aho agaragaza ko impuhwe no kwifatanya n’ubabara bitarangirira mu mbaraga z’umuntu ku giti cye ahubwo bishyirwa mu bikorwa twegera umuvandimwe ubikeneye, wa wundi udafite umwitaho kandi bigakorwa tubifashijwemo n’Imana yo iduha urukundo rwayo.

Ingabire yo guhura n’abandi: ibyishimo byo kwereka ugukeneye ko uhari kandi ko umuri hafi

Muri iki gihe turi mu muco urangwa no gukora ibintu duhutiyeho, rimwe na rimwe tukagira abo twigizayo, abandi tukabarenza amaso, ibyo bikatubera imbogamizi zituma twihitira tutarebye ibibazo n’ububabare bidukikije.

Umugani utubwira ko Umunyasamariya, akibona uwakomeretse, « ntiyikomereje urugendo» ahubwo yamurebanye impuhwe amwitaho, amugaragariza ubumuntu n’ubuvandimwe. Nuko Umunyasamariya « arahagarara, aramwegera, amwitaho we ubwe, aramwishyurira akoresheje umutungo we bwite. Ku birenze ibyo, yamuhaye igihe cye » (Fratelli tutti).

Yezu ntiyigisha avuga ati mugenzi wawe ni umeze atya, ahubwo yigisha uko umuntu ahinduka mugenzi w’undi, ni ukuvuga uko twakwegera abandi. Nibyo Mutagatifu Agusitini atubwira ko Nyagasani atigeze yifuza kwigisha uwaba mugenzi w’uwo muntu ahubwo yigishije uko buri wese yakagombye kuba mugenzi w’undi.

Mu by’ukuri ntawaba mugenzi w’undi mu gihe cyose ataragira ubushake bwo kumwegera. Niyo mpamvu uwagaragaje impuhwe ari we wahindutse mugenzi we.

Urukundo ntirutandukana n’ibikorwa, rusaba ko abantu bahura; kuba mugenzi w’umuntu kandi ntibivuga kuba mwegeranye cyangwa muri abaturanyi ahubwo bishinga imizi mu gufata icyemezo cyo gukunda.

Niyo mpamvu umukristu aba ari mugenzi w’ubabaye igihe agendeye ku rugero rwa Kristu We Munyasamariya nyawe wavuye mu ijuru akegera imbaga y’abantu bakomerekejwe n’icyaha.

Ibi ntabwo ari ibikorwa by’ubugiraneza gusa, ahubwo ni ibimenyetso bidufasha kubona ko uruhare rw’umuntu mu bubabare bw’undi bijyana no kwitanga wese. Ibi bisaba kurenga kumukemurira ibibazo kugirango arusheho kutubera impano. Byanze bikunze, uru rukundo rutungwa no guhura na Kristu watwitangiye abigiriye urukundo. Mutagatifu Fransisiko yabisobanuye neza igihe yavugaga uko yahuye n’ababembe, agira ati: “Nyagasani ubwe ni we wabanyoboyemo », kuko yari yarababonyemo ibyishimo byo gukunda.

Mutagatifu Ambrozi yaragiraga ati “Kubera ko ntawaba mugenzi wacu kurusha uwadukijije ibikomere, tumukunde nka Nyagasani, tumukunde kandi nk’uturi hafi: kuko nta kintu cyakwegera ikindi kurusha uko umutwe wegereye ingingo.

Reka kandi dukunde uwigana Kristu; reka dukunde kandi ugirira impuhwe abandi kubera ubumwe bw’umubiri wa Kristu buduhuza.” Kuba umwe muri Kristu Umwe, kuba hafi ye no kuba imbere ye, mu rukundo twakiriye kandi tukarusangira n’abandi, bityo ukishimira, nka Mutagatifu Fransisko, ubwiza bwo kuba warahuye na we.

 Ubutumwa busangiwe mu kwita ku barwayi

Mutagatifu Luka akomeza avuga ko Umunyasamariya “yafashwe n’impuhwe.” Kugira impuhwe bijyana no kugira amarangamutima aduhatira kugira icyo dukora. Ni imbamutima ziva imbere kandi ziganisha ku kwiyemeza kugira icyo dukora ku bubabare bw’abandi.

Muri uyu mugani, impuhwe nizo zisobanura urukundo ruzima. Ntabwo ari ibitekerezo cyangwa amarangamutima; rwigaragariza mu bikorwa bifatika: Umunyasamariya aregera, aramwomora aramwishingira, kandi amwitaho. Ariko ni ukubyitondera kuko nawe atabikora wenyine.

“Umunyasamariya yashakishije uwacumbikira kandi akita kuri uwo muntu; natwe duhamagariwe kwisanga mu bufatanye n’abandi, bikera imbuto ziruta iz’abakora buri muntu ku giti cye. Mu buhamya bwanjye mu gihe nari Umumisiyoneri n’Umwepiskopi mu gihugu cya Peru, nabonye ukuntu abantu benshi bagaragaza umutima w’impuhwe nk’uriya Munyasamariya n’uwacumbikiye uwagiriwe nabi. Hari abavandimwe, abaturanyi, inzobere mu buvuzi, abashinzwe ikenurabushyo mu by’ubuzima n’abandi bahagarara, bakegera, bagapfuka ibikomere, bagaheka, bagaherekeza kandi bagatanga ibyabo, ibyo bigatuma impuhwe zigera ku bantu benshi.

Ibyo bikorwa bigirwamo uruhare n’abantu benshi birenze kure ibyo umuntu yiyemeza gukora ari umwe. Mu rwandiko rwa gishumba, “Dilexi te” (Naragukunze), ntabwo nakomoje gusa ku buvuzi bw’abarwayi nk’igice « cy’ingenzi » mu butumwa bwa Kiliziya ahubwo nsanga ari « igikorwa nyakuri cya Kiliziya ».

Nasubiraga mu magambo ya Mutagatifu Sipiriyani kugirango mpamagarire abantu gusuzuma urwego rwa sosiyete turimo ndetse n’imiterere y’imibanire mibi muri iki gihe: « Iki cyorezo, kigaragara nk’igiteye ubwoba kandi kibasiye imbaga, kibangamiye ubutabera bwa buri wese kandi kikaba igipimo cy’imitima y’abantu, gisuzuma niba abakomeye bemera kwita ku banyantege nke, niba ababyeyi bakundana bya nyabyo, niba abakoresha bagirira impuhwe abakozi babo, niba abaganga badatererana abarwayi babatakambira».

Kunga ubumwe muri Kristu bishatse kuvuga kwiyumva koko nk’ingingo z’umubiri utuma dufatanya na Nyagasani kugirira impuhwe abandi bantu bugarijwe n’ububabare, nk’uko umuhamagaro wacu ubidusaba. Hejuru y’ibyo, ububabare butugeraho si ububabare buturutse hanze yacu; ni ububabare bw’urugingo rumwe, Umutwe uduhamagarira gutabarana ingoga kugira ngo bigirire akamaro izindi ngingo. Muri uwo murongo, ububabare bwacu bwisanisha n’ubwa Kristu, tukabwakirana umutima wa gikristu, bukihutisha iyuzuzwa ry’isengesho ry’Umucunguzi wacu ubwe igihe yasabiraga abe bose kuba umwe.

Tuyoborwe n’urukundo rw’Imana, kugira ngo tube abo turi bo kandi tumenye umuvandimwe wacu.

Muri aya mategeko yombi: «Uzakunde Nyagasani Imana yawe, n’umutima wawe wose, n’amagara yawe yose, n’imbaraga zawe zose, n’ubwenge bwawe bwose, kandi uzakunde mugenzi wawe nk’uko wikunda» (Lk 10,27), dushobora kumva neza ukuntu urukundo rw’Imana ari rwo rw’ibanze kandi rukagira uruhare ku buryo dukunda n’uko tubana n’abandi mu mfuruka zose z’ubuzima.

«Urukundo rwa mugenzi wawe ni ikimenyetso gifatika cy’uko urukundo rw’Imana ruhari nk’uko mutagatifu Yohani abihamya: “ Nta muntu wigeze abona Imana, ariko niba dukundana, Imana idutuyemo kandi urukundo rwayo ruba ruganje muri twe. [….] Imana ni urukundo: umuntu uhorana urukundo aguma mu Mana, nayo ikamugumamo” (1Yh 4, 12.16)».

Nubwo igikundwa atari kimwe: Imana, mugenzi wawe, wowe ubwawe, ndetse tukaba dushobora kubyumva nk’uburyo butandukanye bwo gukunda, ubwo buryo buragoye kubutandukanya. Ubukuru bw’urukundo rw’Imana bugendana no kudaharanira inyungu bwite cyangwa igihembo, ahubwo rukaba umuyoboro w’urukundo rurenga amategeko mbese bikagaragarira mu gikorwa nyirizina: kwita kuri mugenzi wawe ni ugushyira mu bikorwa urukundo rw’Imana.

Uwo murongo utuma dushobora guha agaciro gake kwikunda ubwawe, ari nabyo byadufasha kwigomwa inyungu zo kwishyira imbere cyangwa se umutima wo guharanira icyubahiro cyacu gishingiye ku byo twakoze bigatungana, ku mirimo yacu ya buri munsi, ku rwego rw’icyubahiro dufite, ku muryango dukomokamo, ahubwo tukabona umwanya wacu w’ukuri imbere y’Imana n’imbere y’umuvandimwe wacu.

Papa Benedigito XVI yakundaga kuvuga ko « Ikiremwamuntu, gifite kamere y’Imana, kizabaho mu bwisanzure mu gihe hari umubano mwiza mu bantu. Uko kirushaho kubaho mu mubano mwiza uzira amakemwa, ni nako ishusho ya muntu irushaho kugaragara byuzuye. Ntabwo umuntu yakwihesha agaciro yiheza mu bandi, ahubwo akihesha abana neza n’abandi akanashyikirana n’Imana ».

Bavandimwe, «umuti w’ukuri w’ibikomere bya muntu ni imibereho ishingiye ku rukundo rwa kivandimwe, ishinze imizi mu rukundo rw’Imana».Ndifuza cyane ko iki gipimo cyo gukunda kivandimwe nk’ “Umunyasamariya”, gukunda bitagira uwo biheza, gukundana ishyaka, ukabyitangira, ukifuza ko bikomera, bikaba bivoma mu mubano wacu n’Imana no mu kwemera dufitiye Yezu Kristu, ntikizigere kibura mu mibereho yacu nk’abakristu.

Dukongejwemo icyo kibatsi cy’urukundo rw’Imana, twashobora rwose kwitangira abababaye, ku buryo bw’umwihariko abavandimwe bacu barwaye, abageze mu zabukuru n’abihebye.

Duture isengesho ryacu turinyuze ku Mubyeyi Bikira Mariya, We Buzima bw’abarwayi. Tumwinginge ngo adutakambire twifashishije iri sengesho rya kera ryavugirwaga mu ngo basabira ababo barwaye n’abababaye:

Mubyeyi witonda cyane, ntujye kure yanjye, Ntunkureho indoro yawe. Ugendane najye aho njya hose Ntuntererane ngo mbe njyenyine. Nk’uko udahwema kundengera Nk’umubyeyi nyamubyeyi, Mfasha mpabwe umugisha na Data na Mwana na Roho Mutagatifu!

Mbikuye ku mutima, mpaye umugisha wa gitumwa abarwayi bose, imiryango yabo n’abarwaza, abakora bose mu nzego z’ubuzima, abitangira ikenurabushyo mu buzima, ku buryo bw’umwihariko ku bagira uruhare bose mu guhimbaza uyu munsi mpuzamahanga w’umurwayi.

Leave A Comment