Kuri uyu wa mbere tariki 9 Werurwe 2026 muri Paruwasi ya Ruhuha hizihirijwe ibirori by’isabukuru y’imyaka 50 Arikidiyosezi ya Kigali imaze ishinzwe mu rwego rwa Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro mu rugendo rw’Ubumwe n’Ubwiyunge, Isanamitima.
Ni ibirori byitabiriwe na Arikiyesikopi wa Kigali Nyiricyubahiro Cardinal Antoine Kambanda hamwe n’umuyobozi wa Caritas na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Arkidiyosezi ya Kigali Padiri Donatien Twizeyumurmeyi hamwe n’abandi bayobozi mu nzego bwite za Leta n’Abihayimana mu ngeri zitandukanye.
Ni ibirori byabimburiwe n’igitambo cya Misa cyatuwe na Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda. Ni ibirori byari byitabiriwe n’imbaga y’akirisitu baturutse hirya no hino muri Arikidiyosezi ya Kigali.
Mu nyigisho ya Nyiricyubahiro Antoine Karidinali Kambanda, Arikiyepiskopi wa Kigali, yibukije abakiristu ba Paruwasi ya Ruhuha akamaro ko kwiyunga n’Imana.
Ati ”Iyo umuntu yiyunze n’Imana agira n’imbaraga zo kwiyunga nawe ubwe no kwiyunga n’amateka ye ntaheranwe n’amateka ye n’ibikomere bye.”
Yakomeje agira ati ”Ntawutanga icyo adafite. Hari igihe twagiye tubona abantu bakababarira bakiyunga ariko bikajya binyuzamo bikanga, ukumva umutima mubi uraje, yakwibuka ba bantu cyangwa bya bintu bikanga ukabona asubiye inyuma. Ariko iyo umuntu yiyunze nawe ubwe bituma ashobora kwiyunga n’abandi ku buryo bwuzuye, ku buryo aba atagiheranwa n’amateka, atagikomereka ahubwo bikamuha imbaraga zikomeye zo gufasha no guherekeza n’abandi.’’ Karidinali Kambanda.

Abakirisitu bitabiriye ibirori
Antoine Cardinal Kambanda yavuze ko mu myaka 50 iri mbere ya Arikidiyosezi ya Kigali itegure kubaka umuryango uhamye w’ubuvandimwe n’amahoro, kugira ngo boye guheranwa n’ibyabaye ahubwo bibabere imbaraga zibashibura mu kubaka neza imbere hazaza, kuko iyo bashyize hamwe imbaraga, impano zinyuranye, amaboko yabu, aba ashobora kugera kuri byinshi, aho kugira ngo bazitatanye cyangwa bazikoreshe mu gusenyana.
Iyi Arkidiyosezi yashinzwe ku wa 10 Mata 1976 na Papa Pawulo wa VI, ivanywe muri Arkidiyosezi ya Kabgayi. Icyicaro cyayo gikuru ni Katedrali ya Mutagatifu Mikayile i Kigali.

Abasaserodoti bitabiriye ibirori
Mu myaka 50 ishize, Arkidiyosezi ya Kigali yabaye umusingi w’ibikorwa ry’iyogezabutumwa, inagira uruhare rukomeye mu guteza imbere uburezi, ubuvuzi n’ibikorwa by’urukundo bifasha abatishoboye. Ni na yo iyobora diyosezi zitandukanye zo mu gihugu mu rwego rw’imiyoborere ya Kiliziya Gatolika.
Kuva yashingwa, Arkidiyosezi ya Kigali yayobowe n’Abekiyepisikopi batandukanye barimo Musenyeri Vincent Nsengiyumva wabaye uwa mbere kuva mu 1976 kugeza mu 1994, akurikirwa na Musenyeri Thaddée Ntihinyurwa wayiyoboye kuva mu 1996 kugeza mu 2018, mbere y’uko inshingano zihabwa Antoine Cardinal Kambanda uyiyoboye kugeza ubu.
Abayobozi ba Kiliziya bagaragaza ko iyi Yubile ari umwanya wo gushimira Imana ku byagezweho mu myaka ishize, ariko kandi ikaba n’igihe cyo gushimangira uruhare rw’umuryango mu gukomeza iyogezabutumwa no kubaka Kiliziya.