• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Gusoza icyumweru cy’Uburezi ababyeyi bakanguriwe kujyana abana bafite ubumuga mu mashuri

Hasozwa icyumweru cy’Uburezi muri Arkidiyosezi ya KIGALI ababyeyi bakanguriwe kujyana abana bafite ubumuga mu mashuri.

Ibirori bisoza icyumweru cy’uburezi Gatolika byabereye muri G.S CYANIKA (Saint Justin) yo muri Paruwasi ya Munanira tariki 30/5/2025 byitabirwa n’abahagarariye ibigo by’amashuri byo muri Arikidiyosezi ya Kigali bigera ku 138.

Muri ibi birori habereyemo n’igikorwa cyo “Kuvuza inzogera” (Ring The Bell), igikorwa cy’ubukangurambaga ku burezi budaheza, cyateguwe na Caritas ya Arkidiyosezi ya KIGALI, mu rwego rwo gukangurira ababyeyi kujyana abana babo bafite ubumuga mu mashuri.

Kuva icyumweru cy’uburezi Gatolika cyatangira, Caritas ya Arikidiyosezi yashishikarije abana mu mashuri gufasha bagenzi babo, bityo mu minsi ishize n’uyu munsi ikaba yaragejeje iyo mfashanyo ku bana biga mu bigo by’amashuri bitandukanye.

Ni ibirori byitabiriwe na Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda aho yashishikarije ababyeyi kujya bita kuburere bw’abana ariko batibagiwe n’uburezi.

Ati ” Uburezi n’uburere birajyana n’ibintu bibiri bidasigana niyo mpamvu rero tugomba gufatanya mu burezi no mu burere bw’abana bacu tu barinda icyo aricyo cyose cyababuza uburenganzira bwabo burimo no kujya ku ishuri kugira ngo bagire ubumenyi”.

Cardinal Antoine Kambanda yasobanuye ko umwana aba akwiriye kubaho atekanye kandi uburenganzira bwe bwubahirizwa uko bikwiriye kandi akabifashwamo n’ababyeyi be.

Padiri Ntivuguruzwa Onesphore uhagarariye uburezi Gatolika yashimiye inzego zose zirimo na Caritas ya Kigali ubufatanye mu guteza imbere uburezi bufite ireme.

Abana bitwaye neza bagatsinda kurusha abandi banahembwe ibikoresho bitandukanye birimo ibikapu, amakayi ndetse n’amakaramu. Abahembwe basabwe gukomeza kwiga neza kugira ngo bizabagirire akamaro mu myaka iri imbere.

Leave A Comment