• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Caritas Iwacu: Gahunda yo Gufasha Abatishoboye no Kubaka Ubumwe bw’Abanyarwanda

Caritas Iwacu ni gahunda yashyizweho na Caritas Kigali ifatanyije na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro (CDJP), igamije gufasha abakene n’abatishoboye mu miryango ya Paruwasi. Iyi gahunda itanga imfashanyo y’ibiribwa, imyambaro, ubuvuzi, ndetse n’ishuri ku bana b’abakene. Abaturage biyandikisha bakajya batanga inkunga buri kwezi, bityo bakagira uruhare mu gufasha bagenzi babo bafite ibibazo.

Iyi gahunda yatangiye nyuma ya COVID-19, aho basuye Paruwasi hafi ya zose muri Arikidiyosezi ya Kigali, bakayiganiraho, kandi basanga yakirwa neza.

Padiri Donatien Twizeyumuremyi avuga ko hashize igihe iyi gahunda ikorerwa ubukangurambaga kuri Pacis TV ndetse na Radio Maria Rwanda, bituma abantu bayumva ndetse batangiye kujya bitanga uko bashoboye kugira ngo bafashe ababaye .

Hakozwe ubukangurambaga butandukanye haba mu mashuri abanza kugira ngo bitabire iyi gahunda. Iki gikorwa cyatangiye gushyirwa mu bikorwa aho banayshuri bagiye bafasha bamwe mu bageze muzabukuru.

Mu biganiro n’abo muri Paruwasi zasuwe, hifujweko iyi nkunga itajya mu nsi  y’amafaranga 300Frw ku kwezi(3600Frw ku umwaka) ku umuntu waba yabyiyemeje(hashingirwaga ku kamaro kayo n’ubushobozi bw’abanyarwanda).

Iyi nkunga ishyirwa kuri Konti ya Caritas muri Paruwasi cyangwa ikanyuzwa kuri MOMO PAY ya CARITAS YA PARUWASI;

Mu ntangiriro, Imicungire y’iyi nkunga ikorwa n’ubuyobozi bwa Caritas ya Paruwasi ,ariko igatanga raporo muri Caritas ya Diyosezi.

 

 

Leave A Comment