• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Abantu 30 baturutse mu turere dutandukanye bahuguwe uburyo bakoramo ubuvugizi

Mu rwego rw’umushinga WE ,kuva  9-12/06/2025 i Muhanga muri Hotel Lucerna habereye amahugurwa yerekeranye no gukora ubuvugizi ku bibazo abagenerwabikorwa bahura nabyo hagamijwe kongerera ubushobozi abakozi bakorana nabo no kurushaho gukorera hamwe mu rwego rwa gahunda yo guteza imbere umugore.

Ayo mahugurwa yahuje abantu 30 baturutse mu miryango 11 ikorana na Trocaire mu turere twa Rulindo Nyamagabe na Nyaruguru.

Ni amahugurwa yitabiriwe n’umukozi wa Komisiyo y’Ubutabera n’amahoro muri Arikidiyosezi ya Kigali Murwanyashyaka Eugene ushinzwe by’umwihariko guhugura abagore n’abakobwa mu kumenya uburenganzira bwabo mu bibakorerwa.

Murwanashyaka avuga ko bahuguwe kumenya uburyo abagore benshi bahura n’akarengane ko kudahabwa ijambo, kwirengagizwa mu ifatwa ry’ibyemezo, cyangwa kwimwa amahirwe bitewe no kutubahiriza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’umugore n’umugabo.

Ati ” Dushobora gukora ubuvugizi dushyigikira ijwi ryabo, tukabafasha kugaragaza ibitekerezo byabo, ndetse tukababa hafi mu rugendo rwabo rwo kwihesha agaciro”.

Bimwe mubyo bagaragarijwe bishobora gusubiza umugore inyuma birimo kumukorera ihohotera, kurenganya cyangwa guha akato abagore,  kugaragaza ukuri no gutanga ubutabera bwuzuye, kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye.

Ati ” Uko umuntu yitwara, uko aganira, n’uko abanira abandi mu muryango we, bishobora kuba urugero rwiza abandi bareberaho bwo kubahiriza uburenganzira bw’umugore ndetse nawe ubwe akaba yabera abandi urugero rwiza mu kumenya no guharanira uburenganzira bwe”.

Hari uburyo bwinshi umuntu ashobora kwifashisha akora ubuvugizi ku  burenganzira bw’umugore harimo imbuga nkoranyambaga, inyandiko se cyange ingero z’umugore runaka wabaye intwari agakora ibintu bidasanzwe.

Ni byiza kandi gutabara uwahohotewe, gufasha umugore kwiga cyangwa kubona umwuga, gushyigikira abagore mu myanya y’ubuyobozi, n’ibindi.

Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro ya Arikidiyosezi ya Kigali nayo ifasha umugore kumenya uburenganzira bwe ndetse no kubuharanira akanamenya amategeko amurengera.

Ni ibikorwa ikorera mu karere ka Rulindo hagatangwa inyigisho ku bangavu ndetse n’abagore mu rwego rwo kubahugura ku mategeko abarenge no kumenya uburenganzira bwabo.

Leave A Comment