• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Ubutumwa bugenewe Abakristu mu kwezi k’urukundo n’impuhwe, Kanama 2025

Bakristu, bavandimwe, Tumaze kumenyera ko mu kwezi kwa munani kwa buri mwaka dukangurirwa ibikorwa by’urukundo n’impuhwe nk’uko byagenwe n’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Nteko Rusange ya Caritas Rwanda.

Turashimira mwebwe mwese murangwa n’umutima wo gufasha abakene b’ingeri zinyuranye: Abashonje, abarwayi, abari mu zabukuru, impfubyi, abapfakazi, abatagira kirengera, abatagira aho bikinga, abadafite umwambaro, impunzi, abagororwa, abanyeshuri bafite ubushobozi buke, abugarijwe n’ibiza, abakene bifuza kwiteza imbere, n’abandi.

Ibyo mugiriye umwe muri abo bavandimwe baciye bugufi, ni Yezu ubwe muba mubigirira (Mt 25,40). Tubashimiye by’umwihariko inkunga mwatanze mu kwezi k’urukundo n’impuhwe umwaka ushize wa 2024.

Iyi inkunga yubaka Caritas Nyarwanda mu nzego zayo zose, bityo ikabasha kugoboka ku buryo bwihuse abakene baturi hafi cyangwa abandi bari mu kaga badutabaje, hadategerejwe inkunga zituruka hanze zishobora kuza zitinze cyangwa se ntiziboneke.

Tuboneyeho kandi kubashishikariza kwitabira icyo gikorwa mu kwezi kwa kanama 2025. Mujye mubigirana ubwitange no kwigomwa, buri wese akurikije ubushobozi Imana yamuhaye, maze dufatane urunana mu kugoboka abavandimwe bacu babaye.

Twibuke kandi ko turi mu mwaka wa Yubile y’impurirane aho dushishikarizwa kuba ikimenyetso cy’amizero muri iyi si yacu. Ibikorwa byacu byiza bijye bituma abatakambira Imana bagira bati: «Ni wowe mizero yanjye, Nyagasani Uhoraho» (Za 71,5), bumva ko isengesho ryabo atari impfabusa.

Imana soko y’urukundo n’impuhwe ijye isubiza aho mwakuye kandi umubyeyi Bikira Mariya, umwamikazi w’abakene adusabire.

 

Leave A Comment