Yankurije Alphonsine wo muri Paruwasi ya Ruli ashimira Caritas yamwubakiye inzu yo kubamo ubu akaba abayeho adasembera.
Uyu mubyeyi yashyikirijwe inzu muri uku kwezi kwa Nzeri mu rwego rwo kumutera inkunga nk’umuntu utishoboye.
Mu marangamutima yuzuye ibyishimo asobanura ishimwe rye avuga ko Imana yamukoreye ibitangaza kuko igikorwa yakorewe ari indashyikirwa kandi cyamuhindurirye ubuzima.
Ati “Guhabwa inzu byampinduriye imibereho yose ubu numva n’ibitekerezo byange byose biri ku murongo mbere ubukene ntibwatumaga ntekereza neza ahubwo nabagaho mu bwigunge ndetse nkumva nihebye”.
Yankurije avuga ko batamuhaye inzu gusa ahubwo banamuhaye n’ibikoresho by’ibanze harimo intebe zo munzu ndetse na Matela ebyiri.
Padiri mukuru wa Paruwasi ya Ruli avuga ko inzu yahawe Yankurije ari imwe mu nzu eshanu zubatswe muri uyu mwaka zose bifite agaciro k’asaga miliyoni 10.
Ati“Iki gikorwa kigirwamo uruhare n’abakirisitu kuko bagize uruhare muri iki gikorwa. Caritas ntiyamuhaye inzu gusa ahubwo yanamuhaye n’ibikoresho ndetse n’ibindi nkenerwa byifashishwa buri munsi”.
Inzu yubakiwe Yankurije Alphonsine
Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi batandukanye harimo Umuyobozi w’akarere wungirije w’akarere ka Gakenke ushinzwe imibereho myiza Uwamahoro Marie Therese,
Uwamahoro yashimiye ubuyobozi bwa Caritas Arikidiyosezi ya Kigali ubufatanye badahwema kugaragaza mu karere ka Gakenke ndetse by’umwihariko uruhare rwa Caritas muri Paruwasi ya Ruli mu bikorwa bya buri munsi mu gufasha abatishoboye , babashakira abaterankunga.
Ati “ Caritas Kigali ni umufatanyabikorwa mwiza kandi dushimira byinshi mu iterambere ryacu turayishimira niki gikorwa cyo kubakira uyu mubyeyi kandi tuzakomeza gufatanya mu bikorwa by’iterambere”
Visi Meya yasabye abahawe inzu, gukomeza kwiteza imbere no gufata neza inzu n’ibikoresho bahawe neza kugira ngo badasubira mu kiciro bavuyemo.