Ba Sogokuru, ba Nyogokuru n’abageze mu za Bukuru bo muri Paruwasi ya Ruli mu karere ka Gakenke bishimiye uburyo Caritas ya Kigali na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro yifatanyije nabo mu birori by’umunsi mpuzamahanga wabo wabaye ku nshuro ya 5.
Kuri iki cyumweru tariki 27 Nyakanga 2025 Kiliziya Gatolika yizihije umunsi mpuzamahanga wa ba Sogokuru, ba Nyogokuru n’abageze mu za Bukuru. Padiri Donatien Twizeyumuremyi Umuyobozi wa Caritas na Komisiyo y’Ubutabera n’amahoro muri Arkidiyosezi ya Kigali yifatanyajije n’aba bakecuru n’abasaza anabaturira igitambo cya Misa.
Mu butumwa yabahaye yababwiye ko Yezu abakunda kandi abitayeho ndetse ibikorwa n’imirimo bakoze bagifite imbaraga ko ayizi akaba ariyo mpamvu hashyizweho uyu munsi wo kubazirikarana.
Babanje guturirwa igitambo cya Misa
Mu butumwa yabahaye yababwiye ko nubwo bageze mu zabukuru badakwiye kwiheba ahubwo bagomba kwegera Imana kugira ngo ibaherekeze mu masaziro yabo.
Yabahaye urugero rw’uko mu bindi bihugu abageze muzabukuru bajyanwa kuba mu bigo bagashakirwa ababitaho ariko ko hano iwacu mu Rwanda ababyeyi basazira mu miryango kikaba ari ikintu cyo kwishimirwa.
Padiri Twizeyumuremyi yabibukije ko hari abasaza n’abakecuru batabashije kugera aho ibirori byabereye kubera intege nke abasaba ko bazajya kubasura kandi ko uzabikora azabona Indurugensiya nk’izumukirisitu yaboneye i Roma kwa Papa kuri uyu munsi.
Abageze mu zabukuru bafashe ifoto rusange
Mukasiriya Didacienne umwe mu bakecuru bitabiriye uyu munsi mukuru avuga ko icyamukoze ku mutima ari uburyo uyu munsi wateguwe bagaturirwa igitambo cya Misa, bakarya bakanidagadura bagahabwa n’impano zitandukanye.
Ati“Ntahanye gahunda yo kuzasura umukecuru cyangwa umusaza utageze hano kugira ngo tuzavugane isengesho maze mbone kuri izo Ndurugensiya ndetse mubwire n’ijambo rimukomeza”.
Muri uyu munsi mukuru kandi Abakecuru n’abasaza basangiye ifunguro mu rwego rwo gusabana no gusangira ibyishimo by’umunsi mukuru wabo nyuma bahabwa impano zitandukanye abitabiriye bakaba basaga 300.