• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Kiliziya yarakoze kudutekerezaho ikadushyiriraho umunsi nyirizina wo kutuzirikana – Abageze mu zabukuru

Ba Sogokuru, ba Nyogokuru n’abageze mu za Bukuru bo muri Paruwasi ya Ruli mu gikorwa cyo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wabo ku nshuro ya Gatanu bashimiye Kiliziya Gatolika yatekereje kubahsyiriraho umunsi mpuzamahanga wo kubazirikana.

Umusaza witwa Nsanzabandi Leonidas witabiriye ibi birori avuga ko umunsi nkuyu ubongerera ibyishimo byinshi kandi ugatuma bumva bakunzwe kandi batekanye.

Ati “ Ese nabona uko mbivuga! Twanyoye, twariye, twahembutse haba ku ijambo ry’Imana ndetse no gusabana rwose Turakomeza gusabira papa Francis washyizeho uyu munsi wacu utuma dusabana tukanezerwa”.

Ndererehe Cecile ni umukecuru w’imyaka 79 uvuga  ko we yatunguwe no kumva abmusaba ko yazaza akitabira ibirori by’abageze muzabukuru.

Ati “ Baranteguye baranyuhagira, baramesera, bansokoreza imisatsi ubu naje hano bamperekeje ubu ndanezerewe cyaneee kandi rwose nzasazira mu bukirisitu kuko aribyo bizampa ihumure ryo kumva ndi kumwe na Yezu”.

Umunsi umunsi mpuzamahanga Ba Sogokuru, ba Nyogokuru n’abageze mu za Bukuru  washyizweho na Papa Francis asaba ko wajya wizihizwa tariki 27 Nyakanga buri mwaka ukaba wizihijwe ku nshuro ya 5.

Uyu munsi ugamije gufasha abageze muzabukuru kumva ko bagifite umumaro, nubwo abenshi baba batakibasha gukora imirimo ivunanye, baba bafite ubwenge n’inama z’ingirakamaro. Ni byiza kubasaba inama, kubumva, no kubereka ko ibitekerezo byabo bifite agaciro.

Ni byiza kandi kubarinda ko bisanga mu bwigunge n’agahinda, kuko iyo abageze mu zabukuru basigaye bonyine, badasurwa, cyangwa batitabwaho, bishobora gutuma bahangayika, bagira agahinda gakabije (dépression) ndetse bakabura icyizere cyo kubaho.

Mu gihe isi ikomeje kwihuta, abantu bagomba kwibuka ko abageze mu zabukuru batari umuzigo, ahubwo ari imiryango yacu, inshuti zacu, ababyeyi bacu n’abaduhaye ubuzima. Nta kiguzi kiruta kuba hafi yabo no kububakira ubuzima bwuje icyubahiro, urukundo n’umutekano.

 

 

Leave A Comment