Abagize Komite y’amatsinda yo kubitsa no kugurizanya aterwa inkunga na Caritas Kigali basabwe gukurikirana imikorere yayo kugira ngo ibibazo birimo bikemuke.
Ibibazo byagaragaye mu gihe cyo gusura amatsinda yo kuzigama no kugurizanya harimo amatsinda yasenyutse kubera kwimuka kw’abantu bakaburirwa irengero cyane cyane mu mujyi wa Kigali aho bagiye basenya ama karitiye y’aho bari batuye.
Ikindi kibazo cyagarutsweho nuko abanyamuryango bafashe inguzanyo kugeza ubu bakaba batizigama ntibanishyure,
Hari kandi abanyamuryango batitabira itsinda ariko bagerageza kwizigama no kwishyura abo bakaba ari abafite abana bafite ubumuga.
Ikindi kibazo nuko hari abanyamuryango barivuyemo badafashe inguzanyo bagera kuri batanu bo mu Cyahafi, Kimisagara na Ruhuha.
Ikindi kibazo cyagaragajwe n’ikibazo cy’abanyamuryango bacururiza mu rugo nyuma y’aho basenyeye isoko bacururizagamo bikaba byarababereye imbogamizi mu gukomeza gukora neza.
Aha bafashe ifoto rusange nyuma y’inama
Gusa aba bayobozi bamatsinda bagaragaje zimwe mu nzitizi abayagize bakomeje guhura nayo zirimo kudakoresha no kwishyura vuba inguzanyo bahawe bakavuga ko bazayishyura mu gihe cy’imyaka ibiri abari muri komite bo bakabibonamo ubunebwe bwo kudakora neza uko bikwiriye.
Ikindi kibazo kidindiza imikorere myiza y’amatsinda harimo no kuba abanyamuryango barwaragurika cyane no kurwaza abana ntibitabire neza ibikorwa by’itsinda cyane abafite abana bafite ubumuga.
Bafashe ifoto rusange
Muri ibi bibazo Padiri Donatien Twizeyumuremyi Umuyobozi wa Caritas na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Arkidiyosezi ya Kigali yabagiriye inama y’uburyo bakwitwara ndetse bakoramo amatsinda akarushaho kubateza imbere umusaruro wayo ukiyongera.
Ati “Mwajya mwiyambaza amategeko agenga ikimorere y’amatsinda ndetse byaba ngombwa mukiyambaza ubuyobozi bw’ibanze mu gihe bibananiye kubishyuza. Ikindi ni ugusangira ubuzima nabo mu matsinda akora neza mukagirana inama”.
Padiri yabibukije ko abantu baba badafite ibibazo bingana abasaba ko bajya batwaza buhoro bagenzi babo bafite intege nke.
Amatsinda yo kuzigama no kugurizanya yatanze umusaruro aho yagiye akora neza kuko abayagize babashije kwivana mu bukene.