Kuri uyu wa kane tariki ya 31 Nyakanga 2025 Inama y’Ihuriro ry’Inama z’Abepisikopi b’Afurika na Madagascar SECAM yatangiye imirimo yayo ku mugaragaro i Kigali mu Rwanda.
Ni inama yabimburiwe n’igitambo cya Misa cyaturiwe muri Paruwase ya Regina Pacis i Remera, yitabiriwe n’Abakaridinali bagera kuri 13, Abepisikopi basaga 100, abahagarariye ibihugu bitandukanye bya Afurika na Madagascar, Abapadiri n’Abihayimana n’abandi bashyitsi baturutse mu bihugu bitandukanye nk’Amerika n’Uburayi ndetse n’Abakristu batandukanye bo mu Rwanda.
Iyi nama iteranye ku nshuro yayo ya20, ikaba ifite insanganyamatsiko igira iti “Kristu, Soko y’Amizero, Ubwiyunge n’Amahoro.” Ikaba iteraniye mu Rwanda ku nshuro ya mbere.
Nyiricyubahiro Antoine Karidinali Kambanda Arikiyepisikopi wa Kigali yifurije ikaze abashyitsi bitabiriye iyi nama, yavuze ko ari umugisha ukomeye ku Rwanda kuko ari ubwa mbere rwakiriye iyi nama yitabiriwe n’Abakaridinali 13 n’ Abepiskopi basaga 100 icyarimwe.
Mu nyigisho yatanzwe na Nyiricyubahiro Karidinali Peter K. Appiah TURKSON wo Ghana, yavuze ko SECAM ifite icyerekezo mu myaka 25 iri imbere (2025-2050) cyo kuba abagabuzi b’umwe n’amahoro. Yabwiye abateraniye muri Kiliziya ya Regina Pacis ko bameze nk’intumwa za Yezu igihe zari zitegereje guhura na we amaze kuzuka.
Yagize ati:”Twaje kuramya Yezu Kristu wazutse, duhuriye mu gitambo cy’Ukaristiya ngo tumuramye.”
Peter Cardinal Turkson yakomeje agira ati: “Abakardinali, Abepiskopi, Abasaseridoti n’abakristu, duhamagariwe kujyana ku isi yose umukiro, dufite ubutumwa bwo kubwira umuryango w’Imana ko ugomba kubaho nk’umuryango wunze ubumwe.”
Abakaridinali, Abepiskopi, Abapadiri, Abihayimana n’Abakristu barasabwa kuba abitangira ubwo butumwa. Twifuza ko umugabane wa Afurika twaba intangarugero mu guharanira amahoro tugahindura umugabane wacu binyuze mu bwiyunge n’amahoro, ibi nibyo Nyagasani aduhamagarira.’’
Iyi nama ngarukamwaka ya SECAM iri kubera muri Kigali Convention Center, yitabiriwe n’abasaga 250 baturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika, hamwe n’abafatanyabikorwa baturutse ku yindi migabane. Yatangiranye ni itariki ya 30 Nyakanga , aho ku gicamunsi basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi bagasobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda 1994, izageza kuya 4 Kanama 2025.
Bimwe mu bizaganirwaho muri iyi nama, harimo gusuzumira hamwe ishyirwa mu bikorwa ry’ibyavuye mu nteko rusange ya 19 ya SECAM yateraniye i Accra muri Ghana mu mwaka w’2022.
Muri iyi nama kandi abayitabiriye bazaganira ku cyerekezo 2025-2050 cya Kiliziya Gatolika muri Afurika kizibanda ku nkingi 12 zirimo: Iyogezabutumwa, kubaka umuryango, uruhare rw’urubyiruko, n’izindi.
Abitabiriye iyi nama bazagira umwanya uhagije wo kuganira ku ngingo zijyanye n’ikenurabushyo Kiliziya Gatolika yakoresha mu kugeza inkuru nziza ku banyafurika bafite imico itandukanye, ikigaragaramo umuco w’ubuharike. Uzaba n’umwanya wo kuganira ku ngingo zijyanye n’imiyoborere, ubutabera, kwimakaza amahoro, ubumwe mpuzamadini n’amatorero, imihindagurikire y’ikirere n’imibereho myiza muri Afurika.
Ku musozo w’iyi nama, abayitabiriye bazagira umwanya wo kuganira ku iteganyabikorwa ry’imyaka itatu rya SECAM (2025-2028) ndetse hanatorwe Komite nyobozi nshya y’iri huriro.