• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Kubakirwa Isoko byatumye nta musaruro ucyangirikira – Abagenerwabikorwa ba CDJP

Abahinzi bo mu karere ka Bugesera mu murenge wa Ngeruka baterwa inkunga na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Arkidiyosezi ya Kigali bavuga ko nta musaruro wabo ucyangirika nyuma yo kubakirwa isoko.

Mukamusoni Liberatha yagize ati: “Isoko ritarubakwa twaranyagirwaga, imvura yagwa abacuruzi n’abaguzi tukabura aho twugama ndetse akenshi ibyo ducuruza bikahangirikira. Abaguzi ntibabiguraga bitewe n’umwanda. Ubu nishimiye ko ndi gucururiza ahantu heza kandi hasa neza.”

Mukanyangezi Rose ucururiza mu isoko rya Murama, yavuze ko ashimira cyane Leta y’u Rwanda iha umuturage agaciro kuko bacururije mu isoko ritubakiye bagahomba kugezaho bamwe babireka kubera ibihombo byo gucururiza ahantu habi. Gusa ngo kuri ubu yishimiye ko bubakiwe isoko rishya ndetse bakaba barikurikoreramo we n’abagenzi be.

Yagize ati: “Dufite ubuyobozi bwiza buharanira ko umuturage agera ku iterambere ryiza kandi rirambye kuko twahawe umuhanda wa Ruhuha ariko dusigara twifuza isoko. Ntitwabona uko dushimira Umukuru w’Igihugu kuko twahoze ducururiza ahantu harangaye kandi hasi ariko ubu turi gukorera ahantu heza kandi natwe tugacuruza imboga n’imbuto byiza. Turi mu byishimo ko igihugu cyacu mu myaka 30 ari cyiza kandi twese twunze ubumwe tukaba dukorera hamwe kandi tukabona inyungu nyinshi.”

Leave A Comment