• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Kubera iki dukwiriye gufasha abatishoboye mu Kwezi k’Urukundo n’Impuhwe

Mu kiganiro Padiri Donatien Twizeyumuremyi umuyobizi wa Caritas na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Arikidiyosezi ya Kigali cyigaruka ku Kwezi k’Urukundo n’Impuhwe yagarutse ku cyo Caritas ari cyo.

Padiri Twizeyumuremyi avuga ko Caritas bisobanura Urukundo ndetse bigasobanura umuyoboro Kiliziya Gatolika inyuzamo ibikorwa by’urukundo bigakorwa hagendewe ku ivanjiri ya Yezu Christu no ku murongo wa Kiliziya Gatolika.

Yifashishije ivanjiri yanditswe na Mutagatifu Matayo umutwe wayo wa 25 ku murongo wa 34 aho yezu Kristu avuga urubanza rw’Imperuka. Hagira hati “ Nuko rero umwami azabwira abari iburyo bwe ni muze abahawe umugisha na Data muhabwe ingoma mwateguriwe kuva Isi ikiremwa kuko nashonje mukamfungurira, nagize inyota mumpa icyo kunywa, naje ndi umugenzi murancumbikira, nari nambabaye ubusa muranyambika, nari ndwaye muransura, nari imbohe  muza kundeba.

Nuko Intungane zizamusubize ziti Nyagasani twakubonye ryari ushonje maze turagufunguri ufite inyota tuguha icyo kunywa, uri umugenzi turagucumbikira, wambaye ubusa turakwambika urwaye se cyangwa uri imbohe tuza kukureba, nuko umwami azabasubize ati “ Ndabawiza ukuri ko ibyo mwagiriye umwe muri abo baciye bugufi ni jyewe mwabaga mu bigiriye.

Hanyuma Umwami azabwire n’abibumoso ati ni mumve iruhande mwa bivume mwe mujye mu muriro w’Iteka.

Padiri Twizeyumuremyi Donatien avuga ko iyo bavuga Caritas baba bashingiye ku butumwa bukubiye muri iyi vanjiri ndetse ko abantu bazongera bagahura nayo ku munsi w’urubanza rwa nyuma.

Padiri Twizeyumuremyi Akomeza asobanura ko Kiliziya Gatorika mu Rwanda yagenennye uku kwezi kugira ngo hakusanwe inkunga itazagarukira gusa kubo ifasha bo mu Rwanda ahubwo ishobora no kohererezwa abo muyandi mahanga bahuye n’ibibazo kimwe nuko niyo mu Rwanda hari abahuye n’ibibazo nabo babatabara batarebye ko ari abanyamahanga ahubwo bakabikora bitaye ku kiremwa muntu.

Mu buhamya butangwa na Padiri Nshimiyimana Jean Bosco umwe mubabaye abagenerwabikorwa ba Caritas ya Kigali avuga ko Caritas ya Kigali yamufashije kwiga abasha kurangiza amashuri yisumbuye ndetse abikuramo n’umuhamagaro.

Ati “Ndashimira Caritas rwose ndetse n’abantu bose bafite umutima wo gufasha kuko byagaragaye ko abantu bafasha abandi atari abatunze byinshi ahubwo ari abafite umutima wuzuye urukundo”.

Padiri Nshimiyimana avuga ko kuri we yiyeguriye Imana biturutse kukuba Kiliziya yaramwitayeho amaze kurangiza amashuri ahitamo kwiyegurira Imana kugira ngo ayiture ibyiza yamugiriye.

Padiri Donatien Twizeyumuremyi umuyobozi wa Caritas Kigali na Komisiyo y’ubutabera n’Amahoro avuga ko mu nkunga bakira inyinshi iba iri mu bikorwa bitandukanye bitarimo amafaranga gusa kuko bahabwamo imyenda yo kwambara, ibiribwa ndetse n’ibindi bikoresho biandukanye byo mu rugo.

Ubu intego bafite ni uko bazajya bafasha umuntu akava mu kiciro cyo gufashwa kugira ngo nawe afashe abandi.

Ati “Gufasha neza umuntu ni ukumufasha kwifasha akava mu kiciro kimwe akajya mu kindi, turifuza ko uwahoze ari umugenerwabikorwa wa Caritas yaba umufatanyabikorwa wa Caritas.

Padiri Twizeyumuremyi avuga ko inkunga itangwa mu kwezi kw’Ukurukundo n’Impuhwe hashyizweho uburyo bwo kuyikusanya kuko mu muryango remezo hari abantu bashinzwe gukusanya iyo nkunga ndetse no kuri Santarare kugeza ku rwego rwa Paruwasi.

 

 

 

 

Leave A Comment