Padiri Donatien Twizeyumuremyi umuyobizi wa Caritas na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Arikidiyosezi ya Kigali yatanze impanuro ku banyeshuri biga mu ishuri ry’imyuga rya Butamwa TVET School zo kwiga neza barangiza bakajya ku isoko ry’umurimo.
Padiri yababwiye ko kwiga imyuga ubu ari ikintu cyiza kuko uwayize akayirangiza adashobora kubura akazi cyangwa ngo yicare ategereze gushaka akazi.
Ati “ Murangiza muhita mwihangira imirimo kandi iyo ubikoze neza biguteza imbere n’umuryango wawe, icyo mbabwira ni ukunoza ibyo mukora kugira ngo bibateze imbere”.