Abantu bagera kuri 229 bo muri Paruwasi ya Gitabagwe muri Arkidiyosezi ya Kigali bagiye guhabwa 7.000.000frw azabafasha kwivana mu bukene.
Izi miliyoni 7 zatanzwe na Arikidiyosezi ya Kigali izigenera Caritas ya Kigali kugira ngo azafashe aba bagenerwabikorwa binyuze mu mushinga ‘Babigereho’ ushyirwa mu bikorwa na Caritas Kigali.
Abazahabwa aya mafaranga bazibumbira mu matsinda yo kwizigama ya ‘Kwigira’ kugira ngo bakore imishinga iciriritse ibyara inyungu babashe kwiteza imbere.
Abibiumbiye muri ayo mastinda imishinga bateguye gukora irimo Ubworozi, Ubuhinzi n’ubucuruzi buciriritse.
Aba bose bazibumbira mu matsinda atanu azabafasha kungurana inama y’imishinga bakora kugira ngo inkunga bahawe bayibyaze umusaruro.
Iyi nkunga igenewe urubyiruko rukennye, urubyiruko rwacikirije amashuri, abapfakazi, n’abubatse ingo batishoboye ariko bafite imbaraga zo gukora.
Kugira ngo bazabashe gucunga neza iyi nguzanyo abagenerwabikorwa babanje gusinya amasezerano y’uburyo bazishyura iyo nguzanyo.
Impamvu iyo nguzanyo yishyurwa ni ukugira ngo ijye igurizwa abandi bakiri mu kiciro cy’ubukene nabo biteze imbere.
Abanyamuryango b’itsinda bazasaba inguzanyo kuri iyo nkunga bamaze kwerekana umushinga bateguye, hanyuma bahabwe amafaranga nyuma iryo tsinda naryo rigene ayo buri muntu ahabwa.
Byamungu Felix umukozi wa Caritas ya Kigali ushinzwe Iterambere avuga ko Umunyamuryango azatanga umushinga we muri komite y’itsinda kugira ngo ibanze iwusuzume neza niba ushobora kubyara inyungu kandi ko uzakorwa ku buryo bwemewe n’amategeko mu RWANDA.
Ati “Gahunda ya Kwigira ni gahunda nziza ifasha cyane abaturage kwivana mu bukene kuko aho yagiye ishyirwa mu bikorwa yatanze umusaruro, kuri iyi nshuro rero abagenerwabikorwa turabaherekeza tureba uko bashyira mu bikorwa imishinga yabo”.
Byamungu avuga ko bazatanga inama zijyanye no gukora ndetse no gucunga ibikorwa bibyara inyungu, no kuyobora amatsinda, gutanga inkunga isubizwa ishingiye ku mubare w’abanyamuryango bagize itsinda.
Bamwe muri aba bagenerwabikorwa bazahabwa iyi nkunga bavuga ko bazayikoresha neza nabo bakiteza imbere.
Ikindi bavuga ni ugukurikiza inama bahabwa n’ababyobozi zizabafasha gushyira mu bikorwa imishinga yabo.