• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Abafungiwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi basabwe kubana neza n’abo basanze

Abakoze Jenoside nyuma bakaza kurekurwa bagasubira mu miryango yabo  bo mu karere ka Rulindo bahawe ikiganiro cy’uburyo bagomba kwitwara mu muryango nyarwanda kugira ngo batabangamira abo basanze.

Abahawe ikiganiro ni 74 baturutse mu mirenge 15 muri 17 igize aka karere basabwe kutabangamira abandi ndetse no guca bugufi bagasaba imbabazi abo bahemukiye.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Ubukungu Rugerinyange Theoneste yabwiye abafunguwe ko bakwiye kugaragaza imico myiza babanira neza abo basanze.

Ati “Mwese mwarangije ibihano byanyu  musubizwa mu miryango no muri sosiyete. Uko gusubira mu buzima busanzwe ni inzira igoye, ariko irashoboka mu gihe habayeho ukwicisha bugufi n’ubushake bwo guhinduka”.

Rugerinyange avuga ko, abafunguwe bakwiriye kwitwara nk’abantu bahindutse koko. Bagomba kwicisha bugufi, kwemera amakosa bakoze, no kugaragaza imyitwarire mishya ishingiye ku rukundo, kubaha no gusabana neza n’abandi. Kwemera icyaha bakoze no gusaba imbabazi ku barokotse bahemukiye bakicira abantu ndetse bakanasahura imitungo yabo.

Ati “ Mukwiriye kwirinda amagambo cyangwa ibikorwa byatuma abarokotse Jenoside bongera gukomereka mu mitima. Ahubwo, mugomba kwerekana ibikorwa bigamije ubwiyunge n’abo mwahemukiye”.

Yabibukije ko kuba barasubiye mu miryango yabo bagomba kumenya ko ari amahirwe mashya yo kubaho neza no kugira uruhare mu kubaka igihugu. Iyo myitwarire myiza izabafasha kubaka icyizere gishya hagati yabo n’abaturage, ndetse no kuba intangarugero mu kubaka amahoro arambye.

Kwitwara neza mu muryango nyarwanda bizabafasha kugira uruhare rukomeye mu kwiyunga haba ku bo bahemukiye bikabafasha ndetse no kugendera muri gahunda za Leta zimakaza ubumwe n’ubwiyunge.

Impamvu abafunzwe bahabwa ibiganiro ku Isanamitima ni ukugira ngo babafashe kumenya uko sosiyete basanze ibanye ko yubakiye kuri Ndi umunyarwanda itarangwa n’amacakubiri.

Muri ibi biganiro Komisiyo y’Ubutabera n’amahoro ya arikidiyosezi ya Kigali nayo yitabiriye ibi biganiro nk’umwe mu bfatanyabikorwa n’akarere ka Rulindo mu bikorwa by’Ubumwe n’ubudaheranwa baterwamo inkunga na MINUBUMWE.

 

Leave A Comment