• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Umusaruro wacu wikubye inshuro ebyiri kubera amatungo magufi twahawe – abagenerwabikorwa ba CDJP

Abagenerwabikorwa ba Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Arkidiyosezi ya Kigali bo mu karere ka Bugesera mu murenge wa Ngeruka baravuga ko umusaruro ukomoka ku buhinzi wikubye kabiri babikesha amatungo y’ihene bahawe.

Kanyamahanga Venant avuga ko mbere atarahabwa ihene yahinganga ku gice cya Hegitari akeza ibiro biri munsi ya 500 ariko ubu kuva aho aboneye ifumbire yeza ibiro 1500kg.

Ati “ Ubundi si amatungo gusa baduhaye kuko banatwigishije gutunganya n’ifumbire y’imborera ndetse ufite ubushobozi akaba yashyiramo n’ifumbire mvaruganda tukabona umusaruro uhagije”.

Kanyamahanga avuga ko uwagabiwe aba agomba kwitura mugenzi we utayihawe kugira ngo icyororo kigere ku bantu bose.

Ati “ Ubu izo batugabiye zimaze kubyara kabiri ndetse ubu twese twamaze no kwitura bagenzi bacu”.

Kubera ifumbire ubu iyo yahinze ku gice cya Hegitari ibishyimbo abasha gusarura ibiro 450kg mu gihe mbere atarabona ifumbire yasaruraga ibiro 250kg.

Kimiduha Leadre nawe avuga ko ibikorwa bya Komisiyo y’ubutabera n’amahoro muri Arkidiyosezi ya Kigali  byamuhinduriye ubuzima ubu akaba yaravuye mu kiciro cy’abakene akaba yaramaze kwiteza imbere.

Leave A Comment