Abantu batandukanye bagira ibikomere batewe n’impamvuzi zirimo guhemukirwa nabo bakundaga, kubura imiryango yabo n’ibindi bibambura ibyishimo.
Kubera amateka u Rwanda rwanyuzemo usanga bigoye ko wasanga nta muntu udafite ibikomee yatewe n’amateka.
Abaturage bo mu karere ka Gakenke bahawe ibiganiro ku isanamitima bavuga ko byabafashije gutahura ko bafite ibikomere.
Mutimukeye Gorethe avuga ko yatahuye ko afite ibikomere nyuma y’inyigisho yahawe na Komisiyo y’Ubutabera muri arikidiyosezi ya Kigali.
Ati “ Kugira agahinda gakabije, ihungabana, ubwoba bukabije, kwiheba, kutizerana, kutumvikana, urwikekwe byose nasanze mbifite cyane icyo kwikanga ko abantu bangirira nabi”.
Bimwe mu byo yasobanukiwe byamukiza ibikomere harimo kuvuga no kumenya amateka yaranze u Rwanda rwo ha mbere, Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi no kuvugisha ukuri ko ari intambwe ya Mbere mu gukira.
Ikindi ni ukubabarira no kwiyunga nabo mufitanye ikibazo kuko bifasha uwahemukiwe ndetse n’uwahemutse kubabarirana bose bakabana mu mahoro.