Kuva tariki 30 Nzeri kugeza tariki ya 9 Ukwakira 2025 Madamu Monika Ségur-Cabanac, Umuyobozi w’Imishinga Mpuzamahanga muri Missio Autriche, yagiriye uruzinduko mu Rwanda asura ibikorwa bitandukanye bateramo inkunga, by’Arkidiyosezi ya Kigali.
Missio Autriche Ni umufatanyabikorwa wa Arkidiyosezi ya Kigali mu bikorwa bigamije gukura abaturage mu bukene no kwita ku batishoboye n’ibindi bikorwa by’iterambere.
Uru ruzinduko rwari rugamije gushimangira ubufatanye hagati ya Missio Autriche n’Archidiocèse ya Kigali, by’umwihariko binyuze muri Serivisi y’Iterambere rya muntu ryuzuye (Caritas et la Commission Justice et Paix).
Aha Madamu Monika Ségur-Cabanac, yari yasuye ishuri ry’imyuga rya Butamwa VTC
Muri uru ruzinduko rwe Madamu Monika yagiranye ibiganiro na Nyiricyubahiro Cardinal Antoine Kambanda, Arkiyepiskopi wa Kigali, basangira ibitekerezo ku bikorwa bya Kiliziya ndetse n’iby’iterambere muri rusange.
Madamu Monika Ségur-Cabanac, kandi yanasuye ibikorwa by’indashyikirwa by’abagenerwabikorwa ba Arikidiyosezi ya Kigali birimo ishuri ry’imyuga rya Butamva VTC, ubuhinzi bwa kijyambere butangiza ibidukikije (agroécologie) n’ubucuruzi buciriritse bukora n’imiryango (social business). Yanahuye n’abagenerwabikorwa b’umushinga“ Mbere na mbere umwana” uterwa inkunga na Missio Autriche, ndetse anumva ubuhamya bw’imiryango.
Intego y’uruzinduko n’ibyaruranze
Akigera i Kigali ku ya 30 Nzeri 2025, Madamu Monika yakiriwe anaherekezwa na Caritas Kigali. Icyiciro cya mbere bamujyanye gusura Ikigo cy’Imyuga cya Butamwa, gitanga amahirwe yo kwiga imyuga ku rubyiruko rwugarijwe n’ibibazo. Iyo myuga irimo ububaji, kudoda, kogosha no gutunganya imisatsi n’indi myuga itandukanye.
Ku mugoroba, yagiye i Gahanga agirana ibiganiro n’abagenerwabikorwa b’Umushinga ‘Mbere na mbere umwana’.
Madamu Monika yaganiriye by’umwihariko n’imiryango ibiri kugira ngo asobanukirwe neza uko uwo mushinga uhindura ubuzima bwabo bwa buri munsi.
Ati “Ubuhamya bampaye ni bwiza kuko biboneka ko imibereho yabo yahindutse”.
Tariki ya 1 Ukwakira, Madamu Monika yasuye Ikigo cyakira abana bafite ubumuga cya Inshuti z’Abakene. Yagiranye ibiganiro na Soeur Francine, basuzuma urugendo rugoye rwo kwimura abana mu bigo by’imfubyi bakajyanwa mu miryango, inzira u Rwanda rumaze kugeraho intambwe ishimishije, ikaba inabera isomo ibindi bihugu.
Aha yari yasuye ibikorwa by’Ubuhinzi mu karere ka Bugesera
Nanone, gahunda yari irimo gusura akarere ka Bugesera, aho Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro y’akarere yashyize mu bikorwa umushinga w’ubuhinzi bujyanye no kubungabunga ibidukikije ukoresheje imirasire y’izuba mu kuhira.
Uwo mushinga wafashije abaturage baturiye ikiyaga cya Cyohoha kongera umusaruro ukomo ku buhinzi bakihaza mu biribwa.
Aha yari yasuye Pacis TV
Ubutumwa bw’uruzinduko
Uru rugendo rwa Madamu Monika rushimangira umubano w’ubufatanye hagati ya Missio Autriche n’Archidiocèse ya Kigali. Rwanagaragaje ko ibikorwa by’imbere mu gihugu, biterwa inkunga n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga, bifite uruhare rukomeye mu kuzamura imibereho myiza y’abaturage bugarijwe n’ibibazo ndetse bikaba ikimenyetso cy’urukundo rwa Kiliziya.
Madamu Monika yashimye cyane uburyo yakiriwe, avuga ko yatangajwe no kubona abantu bafite ubushobozi bwo guhanga udushya no guhangana n’ibibazo ahereye ku mishinga yasuwe. Yemeje ko uru ruzinduko rufunguye amarembo mashya y’ubufatanye mu iterambere rya Kilizia no mu mibereho myiza y’abaturage mu Rwanda.