Mu ibaruwa ya Papa Léon XIV ikubiyemo ubutumwa yageneye abakangurambaga ba Caritas Kigali ku rukundo rugomba guharirwa abakene kugira ngo bayisangize abandi muri Paruwasi zabo.
Ibaruwa ya Papa Léon XIV “Dilexi Te – Ku rukundo rugomba guharirwa abakene” yasohotse muri uku kwezi ku itariki ya 4 Ukwakira 2025 aributsa ko “Yezu ubwe yakunze abakene” kandi ko Kiliziya igomba gukomeza urwo rukundo mu bikorwa byayo byose. Ubutumwa bukuru ni uko gukunda Imana bidashobora gutandukanywa no gukunda abakene. Iyo dufashije abakene, ni Kristu ubwe tuba dufashije.
Imana ihitamo abakene Papa avuga ko Imana itarobanura ku butoni, ariko ifite umutima wihariye wuzuye imbabazi ku bakene n’abarenganyijwe. Yezu yavukiye mu bukene, abaho mu bukene, kandi abwiriza ubutumwa bw’amahoro ndetse yigisha abakene kugira ukwizera. Ni yo mpamvu Kiliziya yitwa “Kiliziya y’abakene kandi ikorera abakene” (option préférentielle aux pauvres).
Ubutumwa kuri buri mukristu Papa Léon XIV atwibutsa ko buri mukristu asabwa: Kureba Yezu mu maso y’abakene; • Kumva ijwi ry’abababaye; • Kugira umutima ugaragaza urukundo mu bikorwa bifatika: guha abashonji ibyo kurya, kwambika abambaye ubusa, gufasha abarwayi, no kugemurira abapfunzwe.
Abatagatifu badutoza urukundo rufasha abakene Yibutsa ko abatagatifu benshi (Fransisko w’Asizi, Mutagatifu Vinsenti wa Pawulo, Mutagatifu Augustini, Mutagatifu Yohani Krisostomo n’abandi) babaye abacunguzi b’abakene kandi bagize Kiliziya ishingiye ku rukundo n’ubutabazi.
Urukundo rutanga ubuzima Papa Léon XIV avuga ko ibikorwa by’urukundo bitari “ubugiraneza gusa”, ahubwo ari ubuhamya bw’ukwemera. Iyo dufashije abandi, umutima wacu wiyegereza Imana kandi tugira amahoro. Ubutabazi si impano y’abafite byinshi, ahubwo ni umurimo w’ukwemera kwa buri wese.
Icyo Papa asaba Kiliziya n’abakristu ni ugukomeza ibikorwa byo kurwanya ubukene mu buryo bufatika, bitari mu magambo gusa; guharanira ko ubukristu bugaragarira mu bikorwa.
Kwanga ubusumbane n’ubucuruzi bw’abantu, no kurwanya ibyo byose byangiza icyubahiro cy’umuntu.
Ijambo risoza rihuza byose Papa Léon XIV arasoza abwira abakristu bose ati: “Abakene muzabahorana iteka hagati yanyu, kandi aho mufashije umwe muri bo, ni jyewe mufashije.” (Mt 25,40).
Ubutumwa bukwiye gufasha abakangurambaga ba Caritas Kigali
Abakangurambaga ba Caritas Kigali barasabwa, gukunda abakene nk’uko Kristu yabakunze; Kubabera ijwi, amaboko n’imitima y’urukundo rwa Kristu; kugira umutima uharanira ubutabera n’ubwuzuzanye; gukora ibikorwa bifatika muri Paruwasi zabo birimo gusura abarwayi, gufasha imiryango ikennye, kwigisha urubyiruko ubufatanye, no gukomeza ibikorwa bya Caritas.
Papa Léon XIV aributsa ko nta gikorwa na kimwe cy’urukundo kiba gito imbere y’Imana n’iyo yaba ari indyo, umwambaro, cyangwa ijambo ry’ihumure.