Mu ihuriro ry’ubumwe n’ubudaheranwa ry’akarere ka Gakenke baganiriye uburyo hazategurwa igitabo kibumbatiye amateka ya jenoside yakorewe Abatutsi mu karere ka Gakenke 1994.
Byavugiwe mu nama yateranye tariki 24/10/2025, yitabiriwe n’inzego zitandukanye zifite mu nshingano zayo gushyira mu bikorwa gahunda y’Ubumwe n’ubudaheranwa ndetse na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Arikidiyosezi ya Kigali (CDJP).
Iri huriro ryitabiriwe Kandi n’abagera kuri 200 barimo, umuyobozi wa Njyanama n’abandi bajyanama b’akarere ka Gakenke, umuyobozi w’akarere n’abamwungirije, abagiye baba abayobozi b’aka karere mu bihe bitandukanye, inzego z’umutekano, abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge n’abandi batandukanye bafite aho bahurira na gahunda y’ubumwe n’ubudaheranwa.
Intego y’iri huriro ikaba ari iyo gukomeza kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa bikava mu mvugo bikajya mu ngiro.
Mu Ngamba zikwiriye kwitabwaho mu gukemura imbogamizi zavuzwe harimo kongera ibiganiro bihuza abakuru n’urubyiruko; kongera imbaraga mu kwigisha urubyiruko amateka, Kongera imbaraga mu gutoza urubyiruko no kubashishikariza kurangwa n’indangagaciro z’umuco nyarwanda; kongera imbaraga no gushyigikira ibiganiro n’ibikorwa biteza imbere ubumwe n’ubudaheranwa, ibiganiro mu mahuriro y’ubumwe n’ubudaheranwa, amatsinda y’ibiganiro n’amashyirahamwe y’ubumwe n’ubudahernwa; kongera imbaraga mu kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside cyane cyane ikwirakwizwa hifashishijwe imbuga-nkoranyambaga; Kongera ubushishozi no gukurikirana hakiri kare ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ihohoterwa rikorerwa abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Gukomeza gushishikariza Abanyarwanda, by’umwihariko urubyiruko, kugana serivisi z’isanamitima hagamijwe kubungabunga ubuzima bwo mu mutwe no komorana ibikomere bikomoka ku mateka mabi Igihugu cyanyuzemo; no gutanga serivisi inoze hirindwa gusiragiza abaturage.