Arkidiyosezi ya Kigali yasabye abakristu by’umwihariko abo muri iyi Arkidiyosezi gutangira kwitegura no gutanga umusanzu wabo mu mushinga wo kubaka Katederali nshya ya Kigali, biteganyijwe ko imirimo yayo izatangira mu mwaka wa 2026.
Ibi byatangajwe na Antoine Cardinal Kambanda, Arkiyepiskopi wa Kigali mu butumwa yatanze mu Misa y’Igitaramo cya Noheri yo mu ijoro ryo ku wa 24 Ukuboza 2025, yabereye muri Paruwasi Katederali ya Mutagatifu Michel mu Kiyovu.
Karidinali Kambanda yavuze ko hari gushyirwa imbaraga nyinshi mu gutegura uyu mushinga ukomeye, aho yavuze ko inyubako ya Katederali isanzwe imaze imyaka igera kuri 50, ikaba itagishoboye kwakira umubare munini w’abakristu uko bikwiye.
Yagize ati “Iyo turebye Katederali yacu, birumvikana ko hashize imyaka igera kuri 50. Ni ukuvuga kuva mu 1976, ari bwo Noheri yizihijwe bwa mbere ku ntebe y’Umwepiskopi hano muri paruwasi ya Mutagatifu Michel. Kiliziya yabaye nto nk’uko mubizi, ntikijyanye n’igihe.”
Yakomeje ashimangira ko umwaka wa 2026 uzaba ari intangiriro y’igikorwa nyir’izina ryo kubaka Katederali nshya ya Kigali, izubakwa mu buryo bugezweho kandi bujyanye n’iterambere Umujyi wa Kigali umaze kugeraho.
Karidinali Kambanda yashimiye Leta y’u Rwanda by’umwihariko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ku kibanza cyatanzwe kizubakwaho iyi Katederali nshya, aho yavuze ko kizafasha abakristu benshi kujya bateranira hamwe mu bihe bikomeye by’amasengesho n’iminsi mikuru.
Ati “Ikibanza twashimiwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ni ingirakamaro cyane, kuko kizadufasha kugira Kiliziya nini, tuzajya dukwirwamo twese mu gihe twizihiza iminsi mikuru ya Kiliziya.”
Yasabye abakristu bose, by’umwihariko abo muri Arkidiyosezi ya Kigali, gutangira kwitegura no kugira uruhare mu kubaka iyi Ngoro y’Imana, buri wese atanga umusanzu uko abishoboye.
Ati“Dutangire kwegera Padiri Mukuru, ufite itafari arizane, twubake Kiliziya ibereye Umujyi wa Kigali umaze gutera imbere.”
Ku bijyanye n’itariki nyir’izina imirimo izatangirira n’ingengo y’imari izakoreshwa, Karidinali Kambanda yavuze ko ibyo bikiri mu byigwa, ariko ko bitabuza abakristu n’abandi bose bafite umutima wo gufasha gutangira kwegeranya ubushobozi, ibitekerezo n’ibikoresho. Ati“Ibyo byose turacyabikoraho, ariko ntibitubuza gutangira kwegeranya imbaraga, ibitekerezo n’ibikoresho bizadufasha.”
Igishushanyo mbonera cya Katederali nshya ya Kigali cyerekana ko izubakwa mu buryo bugezweho, ku kibanza ahahoze Gereza ya Nyarugenge izwi ku izina rya ‘1930’. Biteganyijwe ko izajya yakira abantu nibura ibihumbi bitanu bicaye, ikagira n’imbuga nini ku buryo mu bihe by’iminsi mikuru yakwakira abantu bari hagati y’ibihumbi 10 n’ibihumbi 20