Dore amwe mu mafoto yaranze ibihe by’urugendo Padiri Doantien Twizeyumuremyi Umuyobozi wa Caritas Kigali na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro aherutse kugirira mu Bubirigi mu kwezi kwa Werurwe mu nama yari yatumiwemo n’Inteko Ishingamategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi i Bruxelle mu Bubiligi.
Aha bari mu nama bungurana ibitekerezo ku byakorwa ngo bafashe urubyiruko guhanga imirimo no kungamba zafasha urubyiruko kwivana mu bukene.
Padiri Donatien Twizeyumuremyi yagaragaje ibimaze gukora na Caritas Kigali mu gufasha urubyiruko birimo kwiga mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, kubabumbira mu matsinda ya “Kwigira”.
Aha yari kumwe n’abandi bayobozi bitabiriye inama
Aha yari i Bruxelle mu Bubiligi aho yitabiriye inama yiga ku gufasha urubyiruko rufite ibibazo (Vulnerables) mu kwihangira imirimo no kongera ubumenyi kugira ngo babone akazi byose binyujijwe muri gahunda yo kwigisha imyuga n’ubumenyingiro.
Yakiriwe n’abayobozi batandukanye
Abayobozi bari mu Inteko Ishingamategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi
Aha Padiri Donatien Twizeyumuremyi yatangaga ikiganiro
Umwe mu bitabiriye iyo nama
Bunguranaga ibitekerezo ku buryo bwo guteza imbere urubyiruko rwihangira imirimo