Mu gihe u Rwanda rwitegura Kwibuka ku nshuro ya 30, Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro y’Arikidiyosezi ya Kigali barebeye hamwe n’abandi bafatanyabikorwa mu Isanamitima ibyamaze kugerwaho n’ibiteganyijwe gukorwa.
Mu nama ngarukagihembwe yabaye kuva tariki 7 kugera tariki 9 Gashyantare 2024 mu turere twa Nyarugenge, Gakenke na Rulindo yahuje abafatanyabikorwa batandukanye barebeye hamwe ibimaze kugerwaho mu mushinga w’ubumwe n’ubudaheranwa ushyirwa mu bikorwa na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro.
Ubu bufatanye bukaba busigasira urugendo rw’Ubumwe n’ubudaheranwa bw’abanyarwanda binyuze mu komorana ibikomere by’amateka. Inama yahuje Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro, n’Ubuyobozi bw’Akarere, Abagize RIC, Uhagariye Ibuka, ARCT Ruhuka, SEVOTA, Mizero care n’Abarinzi b’Igihango.