Komisiyo y’Ubutabera n’amahoro ya Arikidiyosezi ya Kigali yahuguye abagenerwabikorwa bayo bagera ku 100 uburyo bwo gukoramo ubuhinzi bwa kijyambere.
Umukozi ushinzwe ubuhinzi muri Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro Gatera Gaston avuga ko aya mahugurwa aba baturage bayahawe mu gihe cy’iminsi itatu kuva tariki 21 kugera 28 Kamena 2024 bigishwa Uburyo bwiza bwo gukora ifumbire y’imborera hakoreshejwe ibisigazwa by’umusaruro ndetse n’umwanda ukomoka ku matungo.
Bigishirijwe mu matsinda
Ati “Twabigishije gukora ifumbire y’imborerabifashishije ibisigazwa by’imyka aho babivangamo n’n’umwanda ukomoka ku matungo yamara kubora bagatangira gufumbira imyaka yabo bakabona umusaruro”.