• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Urubyiruko rwasabwe kubungabunga ubuzima bw’imyororokere

Mu rwego rwo kwitegura kuzavamo ababyeyi beza urubyiruko rwo muri Zone y’Ikenurabushyo ya Rwankuba,rwahuriye mu Ihuriro ry’urubyiruko muri Zone, rwahawe ikiganiro ku buzima bw’imyororokere mu rwego rwo kubategura kuzaba ababyeyi beza.

Ikiganiro bahawe na Padiri Twizeyumuremyi Donatien kibanze kukubungabunga ubuzima bwabo bw’imyororokere murwego rwo kubategura kuzavamo ababyeyi beza bubaka ingo za gikirisitu.

Guhabwa inyigisho ku buzima bw’inyororokere bifasha urubyiruko kugira amakuru y’ibanze arufasha gutwara inda zitateganyijwe, kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabistina ndetse hakabaho no kumenya kubara ukwezi k’umugore bikarufasha kutabyara indahekana n’abana benshi igihe bashinze ingo zabo.

Ati ” Muri ibi bihe urubyiruko bigaragara ko rugifite inzitizi n’ingorane ruhura nazo ndetse rukaba rudafite amakuru ahagije ku buzima bw’imyororokere niyo mpamvu muri gahunda y’ikenurabushyo tubigisha ku buzima bw’imyororokerere kugira ngo badahura n’ingorane ziturutse mu kudahabwa amakuru aberekeyeho”.

Indi mpamvu Kiliziya yigisha ku buzima bw’imyororokere ibikora muri gahunda yo guteganya imbyaro hakoreshejwe uburyo bwa kamere bwo kubara ukwezi ku mugore. Urubyiruko kuba rwigishwa ku buzima bw’imyororokere birufasha gutegurwa no kuzitabira ubu buryo igihe bashinze ingo zabo bakabyara abo bashoboye kurera bikabarinda no kubyara indahekana.

Urubyiruko rwahawe aya mahugurwa ruvuga ko hari bimwe baba batazi bityo bakaba bagwa mu bishuko bikabagiraho ingaruka ku buzima bwabo.

Ibyiza byo kumenya amakuru ku buzima bw’imyororokere nuko bifasha rumwe mu rubyiruko kwirinda gutwara inda zitateganyijwe ku bakobwa ndetse no kwirinda kubyara igihe kitaragera ku bana b’abahungu kuko bose baba batarageza igihe cyo gukora neza inshingano zo kurera abo babyaye.

Si ibyo gusa urubyiruko rwahawe n’inyigisho zikubiyemo indanagaciro z’umukirisitu nyawe zirimo kwita ku bakene, no kumenya gahunda za Caritas bakazigiramo uruhare.

 

Leave A Comment