Abitabiriye inama y’Ihuriro ry’Ubumwe n’Ubudaheranwa yateranye kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Ukwakira 2024 mu karere ka Gakenke basabwe kurangwa n’Indangagaciro na Kirazira kuko aribyo shingiro ry’Ubumwe n’Ubudaheranwa.
Senateri Nyirasafari Espérance wari uhagarariye Unity Club, akaba ari nawe wari umushyitsi mukuru yavuze ko Insanganyamatsiko yatoranyijwe yibutsa ko mu mateka y’Abanyarwanda, Indangagaciro na Kirazira zabaye ishingiro ry’Ubumwe bwabo.
Ati “Ni ngombwa rero gusubiza amaso inyuma, tukareba ibyafashaga Abanyarwanda kudatatira Igihango cy’Ubunyarwanda, tugakomeza kubyubakiraho no muri iki gihe”.
Iyi nama yitabiriwe n’Umuhuzabikorwa wa Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Arikidiyosezi ya Kigali Kaligirwa Annonciate
Senateri Nyirasafari yasobanuye ko Ubumwe bw’Abanyarwanda ari ubuzima bwa buri munsi bw’Igihugu akaba ariyo mpamvu mu mibereho ya buri munsi, Abanyarwanda basabwa gukomeza guha agaciro Ubunyarwanda bubahuza, bukabagira abo baribo.”
Senateri Nyirasafari yasabye abayobozi bitabiriye iyi nama gusubiza amaso inyuma, bakareba ibyafashaga Abanyarwanda kudatatira Igihango cy’Ubunyarwanda, bagakomeza kubyubakiraho no muri iki gihe.
Abayobozi bo mu nzego zitandukanye bitabiriye iyi nama
Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke Madamu Mukandayisenga Vestine yavuze ko ari Umwanya mwiza wo guhuza abayobozi mu byiciro bitandukanye kugira ngo bisuzume, barebe aho bageze mu rugendo rw’Ubumwe n’Ubudaheranwa nyuma y’imyaka 30 u Rwanda ruvuye mu bihe bikomeye byo kwibohora no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.
Umuyobozi w’akarere ka Gakenke yagaragaje ko hari ibyo bagezeho mu rugendo rw’Ubumwe n’Ubudaheranwa muri aka Karere birimo kurangiza Imanza za gacaca zose, ndetse akarere gafite Abarinzi b’igihango ku nzego zose.
Bafashe ifoto rusange
Ubushakashatsi bugaragaza ko Igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda cyagiye kizamuka, aho muri 2010 cyari kuri 82.3%, muri 2015 kigera kuri 92.5%, naho muri 2020 tugera kuri 94.7%.
Ubushakashatsi bwakozwe na MINUBUMWE muri 2023 bugaragaraza kandi ko Abanyarwanda bageze ku gipimo gishimishije cy’Ubudaheranwa, aho ubudaheranwa ku muntu ku giti cye bugeze kuri 75% mu gihe ku rwego rw’inzego buri ku kigero cya 92%.
Iyi nama yari ifite insanganyamatsiko igira iti ‘‘Indangagaciro na Kirazira, isoko y’Ubumwe n’Ubudaheranwa by’Abanyarwanda”.