• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Kigali: Abasaga 500 basangiye Noheli na Arikiyepisikopi wa Kigali Antoine Cardinal Kambanda

Misa ya Noheli ihumuje, abantu bagera kuri 500 mu Mujyi wa Kigali basangiye ifunguro rya kumanywa na Antoine Karidinali Kambanda, Arikiyepiskopi wa Kigali. Ni igikorwa cyateguwe n’Umuryango w’Abalayiki witwa SANT’EGIDIO.

Ubutumwa bwa Arikiyepisikopi wa Kigali kuri uyu munsi wa Noheli, bwibanze ku mahoro n’urukundo. Yabishimangiye yicarana n’abahuye n’ibizazane by’ubuzima barimo abangavu batewe inda imburagihe, abana bo ku muhanda n’abafite ubumuga bunyuranye.

Abakeneye basangiye ifunguro bahimbaza Noheli

Umuyobozi mukuru w’Umuryango SANT’EGIDIO wateguye iki gikorwa, Twizere Celestin, avuga ko atari ugusangira ku munsi wa Noheli gusa, ahubwo aba bantu banaherekezwa haba mu buryo bw’iyobokamana n’iterambere.

Antoine Cardinal Kambanda

Arikiyopisikopi wa Kigali Antoine cardinal Kambanda avuga ko umunsi wa Noheli ari uw’ibibyishimo by’inkuru nziza y’ivuka rya Yezu kandi ko ibyishimo biryoha ari uko bisangiwe.

Uretse kuri uyu munsi nyir’izina wa Noheli ibi bikorwa biraza no gukomeza aho muri rusange abantu batishoboye barenga 800 bazafashwa kwizihiza iminsi mikuru isoza umwaka.

 

Leave A Comment