Mu kwizihiza umunsi mukuru wa Noheli kuri uyu w gatatu tariki 25 Ukuboza 2024 Paruwasi zimwe zo muri Arikidiyosezi ya Kigali zasangiye n’abakene ifunguro.
Ni igikorwa cyabereye muri Paruwasi Mwamikazi w’intumwa Nyamata habayeho gusangira n’abakene Noheli, ubusabane bwabanjirijwe n’igitambo cya Misa cyatuwe na Padiri Mukuru wa Paruwasi kitabirwa n’abahuzabikorwa n’abakoranabushake.
Paruwasi ya Shyorongi na Paruwasi ya Kacyiru i Kagugu habaye igikorwa cyo gusangira Noheli n’abakeneye ndetse no muri Paruwasi yitiriwe Mutagatifu Andre i Nyamirambo.
Si ugusangira ifunguro gusa kuko hanabaye ibiganiro byibanze ku mibereho yabo ndetse banashimira inkunga Caritas yabateye yatumye hari intambwe batera yo kugira bimwe bikorera bibafasha kwiteza imbere mu buzima bwa buri munsi.
Nyuma yo gusangira habaye ibiganiro birimo ubuhamya bwo gushimira Padiri mukuru wa Paruwasi ya Nyamata François Nsanzabandi n’abafanyabikorwa ba Caritas uburyo babaye hafi y’abatishoboye bakabateza intambwe yo kwivana mu bukene.
Padiri Nsanzabandi yabasabye gukomeza bagakora imishinga iciriritse ariko ibyara inyungu bakava mu bukene, hakurikijwe icyo buri muntu ashoboye, akabibutsa ko bagomba kubyaza amahirwe yo gufashwa imirimo ihoraho ibateza imbere.