• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Umunsi wa Noheli ukwiye kuba intandaro yo kunga ubumwe- Antoine Cardinal Kambanda

Arikiyepisikopi wa Kigali, Antoine Cardinal Kambanda avuga ko umunsi wa Noheli ari isooko y’umucyo n’amahoro bityo ukaba ukwiye kuba intandaro yo kunga ubumwe no kurwanya amakimbirane mu batuye isi.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri mu gitambo cya Misa yabereye muri Cathédrale Saint Michel rwagati mu Mujyi wa  Kigali.

Imbere y’imbaga yitabiriye Misa y’igitambo cya Noheli, Antoine Cardinal Kambanda yagaragaje ko umunsi wa Noheli ari umunsi ukomeye mu mateka y’Ubukirisitu ukaba n’ishingiro ryabwo.

Antoine Cardinal Kambanda  yavuze ko abakirisitu bakwiye kwinjira muri Noheli bafite ubutumwa bw’inkuru nziza kandi ishimishije y’urukundo Imana yakunze abantu, abasaba kubana mu mahoro no guharanira ubumwe mu muryango Nyarwanda.

Ati “Ni ubutumwa bw’inkuru nziza ishimishije, y’uko umukiza yatuvukiye, bikaduha amizero kuko yaje aduhishurira Imana idukunda kandi ishobora byose. Kuba rero dukunzwe n’Imana kugeza n’aho yemera kuza kubana natwe, bikaduha ubuzima burusha urupfu imbaraga.”

Yakomeje ati “Bikaduha urumuri rutwereka ko turi abavandimwe twese, iyo umuntu ari mu mwijima ntabwo amenya uwo bahuye ahubwo uwo muhuye wese uramwikanga. Urwo rumuri rero yatuzaniye rutuma tubona ko turi abavandimwe kandi duhuje umubyeyi, bigatuma tubana mu mahoro.”

Yagaragaje ko abakirisitu bakwiye kubana neza mu miryango ndetse yemeza ko gusabana no kwishima mu miryango bikwiye kujyana no kuzirikana ko kwizera Yezu ari ishingiro rya byose.

Yavuze ko umwaka wa 2024 ari umwaka wagenze neza muri Kiliziya Gatolika kandi ko uvuze byinshi kuko hashize imyaka 125 urumuri rw’ivanjili rutashye mu Rwanda.

 

Leave A Comment