• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro ya Arikidiyosezi ya Kigali yagaragaje uruhare rwayo mu rugendo rw’isanamitima

Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro ya Arikidiyosezi ya Kigali yagaragaje uruhare rwayo mu rugendo rw’isanamitima mu gukiza ibikomere bituruka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Ibi Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro yabigaragaje mu biganiro kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda byayobowe na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice tariki 18 Ukuboza 2024 hagamijwe kurebera hamwe uko hakomeza gusigasirwa ubumwe n’ubudaheranwa by’abanyarwanda.

Umuhuzabikorwa wa Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Arikidiyosezi ya Kigali Madamu Kaligirwa Annonciata yatanze ikiganiro ku Isanamitima n’uruhare Kiliziya igira mu kunga no komora ibikomere by’abanyarwanda.

Bimwe mu bikorwa bya Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro bakora mu rugendo rw’isanamitima harimo guhuza abakoze Jenoside n’abayirokotse bakabaha ibiganiro k’ubumwe n’ubwiyunge ndetse no kubaherekeza babatega amatwi mu rwego rwo kubafasha gukira ibikomere.

Ikindi Komisiyo yagaragaje n’ibikorwa by’ubujyanama mu by’ihungabana aho baherekeza abarokotse Jenoside mu biganiro bibafasha gukira ibikomere yabasigiye.

Abitabiriye inama

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice yibukije abitabiriye ibi biganiro ko bakwiye kwirinda ikintu cyose cyabasubiza inyuma bakisanga mu macakubiri abatandukanya nyuma y’imyaka u Rwanda rumaze ruvuye mu icuraburindi rya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Ati “ Ubumwe bwacu ni ukubusigasira kandi tukamaganira kure icyadutandukanya kuko ubu abanyarwanda bamaze kugera kubwiyunge nyabwo babanye neza mu mahoro”.

Igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda nacyo cyagiye kizamuka buri mwaka ku buryo nkuko ubushakashatsi bwakozwe muri 2010 bubyerekana, igipimo cyari kuri 82.3%, muri 2015 kigera kuri 92.5%, naho muri 2020 tugera kuri 94.7%. Ni ukuvuga ubwiyongere bwa 12,4% mu gihe cy’imyaka 10.

Igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge dufite ubu kinagaragaza ko 99% by’Abanyarwanda bashyize imbere ubunyarwanda bakanakomera ku
ndangagaciro zibwimakaza, 94.6% basobanukiwe amateka Igihugu cyanyuzemo; naho 97.1% bemeza ko babanye neza kandi bafatanya mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Ubushakashatsi bwakozwe na RGB mu mwaka wa 2023 nabwo bwerekana ko
Abanyarwanda 93.63% bishimira icyizere bafitiye inzego z’umutekano,
bikaba ari ubwa mbere mu mateka y’u Rwanda abaturage bibonamo inzego
z’umutekano, bakorana umunsi ku wundi zitabahutaza.

Mu byemezo bya politiki biza hejuru ya 90% abaturage bagaragaza ko byatumye igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge kizamuka kuva Jenoside ihagarikwa twavuga, kuvanaho indangamuntu zanditsemo amoko zatanyaga abanyarwanda, Gusubiza abantu imitungo no gusaranganya amasambu; gushyiraho Ingabo z’U Rwanda zirimo n‘abahoze mu Ngabo zakoze Jenoside.

Gushyiraho imirimo nsimburagifungo ifasha kugorora abakoze Jenoside bihannye bagasaba imbabazi; gushyiraho inzego zirwanya ruswa n’akarengane; kwegereza abaturage ubuyobozi, bakagira uruhare mu bibakorerwa no kwifashisha umuco nyarwanda nk’Abunzi, Ubudehe, Umuganda, Ingando, Girinka, Itorero, Ndi Umunyarwanda, n’ibindi, mu gukemura ibibazo; Kwimakaza umuco w’Ibiganiro mu gushaka ibisubizo nk’uko bikorwa mu Nama y’Umushyikirano, mu Ihuriro ry’imitwe ya politiki, n’ahandi.

Ibi byemezo by’Abanyarwanda bashyize hamwe byagize uruhare mu kuzamura icyizere cyo kubaho kigera kuri 69.6% nkuko byaragarajwe n’ibarura rusange ryo muri 2022.

 

 

 

 

 

 

Leave A Comment