Muri uyu mwaka wa 2024 Caritas Kigali mu ishami ryayo ryo gukusanya inkunga yo kwita ku bakene n’abatishoboye yakusanyije inkunga isaga miliyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda.
Umuyobozi w’ishami ry’Ubutabazi n’imibereho myiza muri Caritas ya Kigali, Narame Marie Gratia, avuga ko ifungwa rya Kiliziya ryatumye hatabaho gukusanya inkunga uko bikwiye kuko abakirisitu bayitangaga baje mu Misa.
Ati “ Uburyo bwo gutangamo iyi nkunga yo gufasha abakene mu kwezi kw’impuhwe n’urukundo ntibwabonetse kuko insengero zimwe zari zifunze abakiristu ntibbashe guhura ngo batange imfashanyo”
Narame avuga ko hifashishijwe ubundi buryo habasha kuboneka inkunga n’amafaranga aaga miliyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda.
Ibikorwa by’urukundo n’impuhwe
Nk’uko biri mu Ivanjili no mu murongo w’inyigisho za Kiliziya, Yezu Kristu yaje gutangaza Inkuru Nziza ku bakene no kwamamaza umwaka w’impuhwe za Nyagasani (reba Lk 4,18-19). Mu butumwa bwayo mu Rwanda, Kiliziya yaranzwe n’impuhwe no kuba hafi y’abatishoboye n’abatagira kivurira.
Ibinyujije muri Caritas, yatabaye abari mu kaga mu bihe bikomeye by’amateka y’igihugu cyacu, cyane cyane mu kubashakira ibiribwa, ibyo kwambara n’aho bikinga, kwishyurira amashuri abatishoboye no kubavuza, n’ibindi. Padiri Fraipont yitangiye abamugaye ku buryo bufatika i Gatagara. Abiyeguriyimana bakomeje kwitangira abafite ubumuga bunyuranye.
Hari Abiyeguriyimana bafashe iya mbere begera abo mu miryango y’abahabwaga akato mu mateka, babashishikariza kandi babafasha kwiga, kwigirira icyizere no kwibona nk’abandi Banyarwanda. Uwamenyekanye cyane muri ibyo bikorwa ni Padiri Sylvestre Ndekezi. Musenyeri Aloyizi Bigirumwami na we, mu kwita ku bahabwaga akato kubera uburwayi, yubatse ibitaro byitaga ku barwaye ibibembe ku Nyundo.
Ababikira b’Abizeramariya, kuva bashingwa kugeza ubu, bakora ubutumwa mu batishoboye by’umwihariko abageze mu zabukuru.
Ababikira b’Abakalikuta, aho bagereye mu Rwanda, bo bita cyane ku bakobwa batwara inda z’indaro n’abagira igishuko cyo kuzikuramo cyangwa kwica abo babyaye kuko babasamye batabyifuza. Bafashije benshi kumva ko ubuzima ari impano y’Imana ikwiye kwitabwaho igihe cyose.
Umugaragu w’Imana Sipiriyani Rugamba ndetse n’Abafurere b’amashuri abereye Kristu bashinze ibigo byakira kandi bikita ku bana bo ku muhanda, bakabereka urukundo baba baraburiye iwabo mu muryango. Muri bo, habonekamo benshi bakura bakagirira igihugu na Kiliziya akamaro.