Sr Betty Mukarugamabwa umuhuzabikorwa wa serivisi y’Ubuzima muri Caritas Kigali yizihije Yubire y’imyaka 25 amaze yiyegurirye Imana. Ni ibirori byabereye mu Gihugu cya Uganda kuri uyu wa mbere tariki 6 Mutarama 2025 mu muryango w’ababikiria ba Therese w’umwana Yezu abarizwamo.
Sr Betty Mukarugambwa yahimbaje yubire y’imyaka 25 amaze yihaye Imana
Mu bahimbaje Yubire harimo abakoze amasezerano ya burundu , abandi bakora Yubile, abakuru babiri bakoze Yubile y’imyaka 70, abandi 2 bakora iya 60, bane bakora iya 50, batandatu barimo na Sr Betty Mukarugambwa bakora iya imyaka 25.
Ari kumwe na bagenzi be bahimbaje Yubire y’imyaka bamaze biyeguriye Imana
Ni ibirori byitabiriwe n’abantu batandukanye barimo Padiri Donatien Twizeyumuremyi umuyobozi wa Caritas Kigali na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro ndetse n’abo mu muryango we n’inshuti n’abavandimwe.
Ni ibirori byitabiriwe n’inshuti n’imiryango
Sr Betty Mukarugambwa asuhuzanya n’abo mu muryango we