• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Papa Fransisiko yasabye abanyamakuru gutangaza amakuru atanga ihumure ku bantu

Kuva kuwa 24 kugeza kuwa 29 Mutarama 2025,  abagize  ihuriro ry’Abanyamakuru Gatolika (SIGNIS) baturutse ku isi hose, bateraniye I Roma mu gihugu cya Vatikani.

zimwe mu mpamvu zabajyanye harimo kwitabira Igitambo cya Misa yo guhimbaza umunsi mukuru wa Mutagatifu Faransisiko Salezi, umurinzi w’Abanyamakuru, guhimbaza Yubile y’imyaka 2025  mu rwego rw’Itangazamakuru ndetse no kunyura mu muryango w’impuhwe.

Muri iyi minsi itanu abanyamakuru bagize umwanya wo gutemberezwa muri Bazilika yitiriwe Mutagatifu Yohani wa Laterano, isanzwe ifite icyicaro cya Papa nk’umwepiskopi wa Roma. Kuri iyi nyubako abanyamakuru bahakoreye ibikorwa bibiri birimo kwigorora n’Imana mu isakaramentu ry’imbabazi na Misa ya Mutagatifu baragijwe.

Abtabiriye inama i Vatikani

Ikindi gikorwa bakoze harimo ko bajyanywe kunyura mu muryango w’impuhwe, uretse ibyo kandi bahuye banagirana ibiganiro  n’Umushumba wa Kiliziya  Gatolika ku isi Papa Fransisiko.

Abitabiriye iyi nama bavuga ko ari umugisha udasanzwe wo gusabana no kuganira na Papa Francis.

Abitabiriye inama baturutse ku Isi hose

Ubutumwa Papa Fransisiko yagejeje kuri aba banyamakuru bwiganjemo kubashishikariza gutangaza amakuru atanga ikizere ku bantu aho kubakura imitima.

Uretse ibyo kandi yanabasabye gukora umwuga wabo bibanda ku kuvugisha “ukuri , kugira umurava, ndetse no gutanga ubutumwa bukomeza imitima y’abantu.

Papa Fransisiko kandi yavuze ko abanyamakuru bakwiye guhabwa uburenganzira bwabo bwo gutangaza amakuru nta nkomyi mu rwego rwo kugira ngo batangaze amakuru yizewe.

Ati “Kugira abanyamakuru bafite ukwishyira bakizana, ni inzira nziza yo kugira ubwenge no gukora kinyamwuga”.

Yakomeje agira ati “Mu gihe ibyo bidakozwe ntituzabasha gutandukanya ukuri n’ibihuha bityo usange bitubangamiye mu kubaka ubumwe”

Leave A Comment