Muri gahunda yo guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, Caritas zo muri Paruwasi zahererekanyije amatungo afite agaciro ka 21.740.000 Frw.
Ni gikorwa cyamuritswe mu Nteko ya Caritas na Komisiyo y’Ubutabera n’amahoro tariki 8 Mutarama 2025 aho bagaragaje urwego rwo guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi.
Padiri Twizeyumuremyi Donatien umuybozi wa Caritas Na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Arikidiyosezi ya Kigali avuga ko Paruwasi zishishikariye gushyira mu bikorwa gahunda yo guhererekanya amatungo magufi n’amaremare.
Ati “ Muri mwaka,2024 muri iyi gahunda hatanzwe inka 46 , ihene 94 n’ingurube 27”.
Padiri Twizeyumuremyi avuga ko ibi byakozwe muri Paruwasi za Nyamata, Rushubi, Rilima, Nkanga, Kamabuye, Gishaka, Rwankuba na Munanira. Amatungo yahererekanyijwe afite agaciro ka 21.740.000 Frw.
UWIRAGIYE Béatrice wo muri Paruwasi ya Rwankuba/ Rushashi (mu mafoto) ni umwe mubakoze ubworozi banifashishije umutungo bakura mu Kimina cyo kwizigama no kugurizanya.
Ati “ Narizigamye ngenda ngura amatungo magufi ngera nubwo ngura Inka ubu ndi umuhinzi mworozi ndabona ifumbire uko bikwiye bikampa n’umusaruro mwinshi kuko mba nahinze nkafumbira”.