Tariki ya 30 Mutarama 2025 abahagarariye abakuru b’Abihayimana mu RWANDA bafatanyije na Caritas Kigali, na Paruwasi Rilima, Nyamata na Musenyi basuye abagororerwa mu magororero atandukanye mu gihugu babashyikiriza imfashanyo zitandukanye.
Ni igikorwa cyaturiwemo igitambo cya Misa yitabiriwe n’abafungiye muri ayo magororero.
Padiri Niyonzima Eugène Umukuru w’abihayimana Mu Rwanda “Conférence des Supérieurs Majeurs au Rwanda” (COSUMAR), wari uyoboye iri tsinda avuga ko iki gikorwa cyakozwe mu rwego rwo guhimbaza Yubile bita ku bababaye.
Ati “ Nuko tumaze guhitamo rero tubigira intego yacu kandi tubishyira no mu bikorwa ariko duhitamo amagororero twakwita ko ariyo ahagarariye ayandi harimo iry’abana iri Nyagtare, iry’abagore riri Nyamagabe, mu burengerazuba duhitamo i Rusizi iry’ayabagabo tujya mu Miyove mu karere ka Gicumbi hanyuma dusoreza i Rilima muri Arikidiyosezi yacu ya Kigali”.
Abagororwa bafite Korari
Padiri Niyonzima avuga ko iki gikorwa batagikoze bonyine nk’abahagarariye abakuru b’Abihayimana mu RWANDA ahubwo habayeho ubufatanye na Caritas Kigali ndetse na Caritas ya Paruwasi Rilima na Nyamata.
Avuga ko iki gikorwa ari cyiza bifuje kozajya kiba ngarukamwaka mu rwego rwo gushyigikira no gutera inkunga imfungwa n’abagororwa.
Basuye amagororero atandukanye mu Gihugu harimo irya Rilima riherereye mu karere ka Bugesera ndetse ni irya Miyove riherereye mu karere ka Gicumbi ndetse n’irya Nyamagabe hamwe n’ikigo ngororamuco kigororerwamo abana bato kiri mu bugesera.
Ati”Inkunga yatanzwe irimo ibyo kurya, Ibikoresho by’isuku birimo amabasi, amasabune, imikoropesho, Tereviziyo, ibicurangisho byo mu Kiliziya birimo Gitari na Sonorizasiyo, imyambaro y’abaririmbyi n’ibindi byo kwifashisha mu buzima bwa buri munsi kugira ngo bakomeza kwegera Imana no kuyigarukira batekanye”.
Hatuwe igitambo cya Misa
Ubuyobozi bwa Gereza ya Rilima nk’imwe muyashyikirijwe inkunga yashimye iki gikorwa isaba ko cyitaba rimwe gusa ahubwo cyaba ngarukamwaka.
Iki gikorwa kitabiriwe n’Abihayimana n’abayobozi b’igororero
Kiliziya isanzwe ikorera mu magorororero ibikorwa bitandukanye birimo no kubasomera Misa buri cyumweru, hanatangwa inyigisho zitandukanye zifasha abagororwa kugarukira Imana ndetse zibashishikariza kwicuza kuko abahafungiye baba bafite ibyaha bakurikiranywe.
Hanatangwa inyigisho ku mfungwa n’abagororwa bitegura gusubira mu muryango nyarwanda barangije ibihano kugira ngo bahabwe inyigisho z’isanamitima zibafasha kuzaba neza nabo basanze ariko by’umwihariko bigakorwa kubafungiye icyaha cya Jenoside.