Tariki ya 30 Mutarama 2025 abahagarariye abakuru b’Abihayimana mu RWANDA bafatanyije na Caritas Kigali, na Paruwasi Rilima, Nyamata na Musenyi basuye abagororerwa mu magororero atandukanye mu gihugu babashyikiriza imfashanyo zitandukanye.
Ni igikorwa cyaturiwemo igitambo cya Misa yitabiriwe n’abafungiye muri ayo magororero.
Padiri Niyonzima Eugène Umukuru w’abihayimana Mu Rwanda “Conférence des Supérieurs Majeurs au Rwanda” (COSUMAR), wari uyoboye iri tsinda avuga ko iki gikorwa cyakozwe mu rwego rwo guhimbaza Yubile bita ku bababaye.
Ati “ Nuko tumaze guhitamo rero tubigira intego yacu kandi tubishyira no mu bikorwa ariko duhitamo amagororero twakwita ko ariyo ahagarariye ayandi harimo iry’abana iri Nyagtare, iry’abagore riri Nyamagabe, mu burengerazuba duhitamo i Rusizi iry’ayabagabo tujya mu Miyove mu karere ka Gicumbi hanyuma dusoreza i Rilima muri Arikidiyosezi yacu ya Kigali”.
Padiri Niyonzima avuga ko iki gikorwa batagikoze bonyine nk’abahagarariye abakuru b’Abihayimana mu RWANDA ahubwo habayeho ubufatanye na Caritas Kigali ndetse na Caritas ya Paruwasi Rilima na Nyamata.
Avuga ko iki gikorwa ari cyiza bifuje kozajya kiba ngarukamwaka mu rwego rwo gushyigikira no gutera inkunga imfungwa n’abagororwa.