Tariki 23 Gicurasi Arikidiyosezi ya Kigali yizihije Yubile y’imyaka 50 mu rwego rw’uburezi n’uburere bw’abana bakennye. Ni ibirori byabereye muri Paruwasi ya Gishaka muri zone y’Ikenurabushyo ya Masaka kuri uyu wa wa Gatandatu.
Ni ibirori byabimburiwe n’igitambo cya Misa cyatuwe na Padiri Donatien Twizeyumuremyi uyobora serivisi y’iterambere ryuzuye rya muntu muri Caritas na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro (CDJP) Kigali.
Hizihijwe Yubile y’imyaka 50 Arikidiyosezi ya Kigali imaze ishinzwe, by’umwihariko mu rwego rwa Servisi y’Iterambere ryuzuye rya muntu, binyuze muri Caritas na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro.

Abakorerabushake ba Carits ya Kigali bahawe igihembo cy’ishimwe
Padiri Donatien Twizeyumuremyi Kiliziya Gatolika yamye ifata uburezi nk’umusingi w’iterambere ry’umuntu. Nk’uko bigarukwaho mu nyigisho za Kiliziya, cyane cyane mu nyandiko Dilexi Te ya Papa Léon XIV (2025), kwigisha abakene si impuhwe gusa, ahubwo ni ubutumwa bwa gikristu n’igikorwa cy’ubutabera.
Kwizihiza Yubire y’imyaka 50 wabaye umwanya mwiza wo gushimira abantu benshi bagize uruhare muri uru rugendo rwiza rw’imyaka 50. Harimo abaterankunga banyuranye, inshuti za Caritas Kigali, abakristu bo muri paruwasi, imiryangoremezo, abantu ku giti cyabo, ndetse n’Abihayimana.
Ati “Ndabashimira kuba twahuriye hano muri Paruwasi ya Gishaka, mu kwizihiza Yubile y’imyaka 50 Arikidiyosezi ya Kigali imaze ishinzwe, by’umwihariko mu rwego rwa Servisi y’Iterambere ryuzuye rya muntu, binyuze muri Caritas na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro”.
Apdiri Twizeyumuremyi yavuze ko mu guhimbaza iyi Yubile bashimira Imana ku bikorwa byinshi by’urukundo n’impuhwe yakoreye abantu binyuze mu murimo wa Kiliziya, cyane cyane mu kwita ku bana baturuka mu miryango ikennye no kubafasha kubona uburezi n’uburere bibubaka.
Ati “Kiliziya Gatolika yamye ifata uburezi nk’umusingi w’iterambere ry’umuntu. Nk’uko bigarukwaho mu nyigisho za Kiliziya, cyane cyane mu nyandiko Dilexi Te ya Papa Léon XIV (2025), kwigisha abakene si impuhwe gusa, ahubwo ni ubutumwa bwa gikristu n’igikorwa cy’ubutabera. Kwigisha umwana ni ukumufasha kubona icyizere, agasubirana agaciro ke, kandi akabasha kubaka ejo hazaza he n’ah’umuryango we”.
Papa Fransisiko yaravuze ati “Nta muntu wigisha atabanje gukunda.” Ibyo ni byo Caritas Kigali yagiye igerageza kubaho muri iyi myaka yose: gukunda abana no kubereka ko bafite agaciro, kabone n’iyo baba bakomoka mu miryango ikennye cyangwa barahuye n’ibikomere biremereye by’amateka yacu.
Kuva Arikidiyosezi ya Kigali yashingwa, Caritas Kigali yashyize imbaraga mu gufasha abana kubona amashuri. Hari abafashijwe mu mashuri abanza, ayisumbuye, ay’imyuga ndetse na za kaminuza. Muri bo harimo abana b’imfubyi, abana bo mu muhanda, n’abana baturuka mu miryango itashoboraga kubona ubushobozi bwo kubarihira amashuri.
Aba bana ntibafashijwe gusa kubona amafaranga y’ishuri, ahubwo bahawe ibikoresho by’ishuri, imyambaro, ubujyanama ndetse n’urukundo rubafasha gukura bafite icyizere cy’ubuzima. Byongeye kandi, imiryango yabo nayo yagiye iherekezwa kugira ngo ubufasha butarangirira ku mwana gusa, ahubwo bugire uruhare mu kuzamura imibereho y’umuryango wose.
Uyu munsi rero ni umwanya wo gushimira abantu benshi bagize uruhare muri uru rugendo rwiza rw’imyaka 50. Turashimira by’umwihariko abaterankunga banyuranye, inshuti za Caritas Kigali, abakristu bo muri paruwasi, imiryangoremezo, abantu ku giti cyabo, ndetse n’imiryango y’abihayimana yakomeje kwitanga mu burezi bw’abana.
Muri bo, twavuga by’umwihariko Umuryango w’Abapalotini, ukomeje gufasha abana benshi n’imiryango yabo binyuze muri gahunda ya Adoptions du Coeur. Turashimira kandi Umuryango w’Ababikira b’Abadominikani ba Annunciata n’indi miryango yitangiye gufasha abana cyane cyane nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igihe abana benshi bari barasigaye mu mibabaro no mu bwigunge.
Uburere bw’umwana si inshingano y’ishuri gusa. Ni inshingano y’umuryango, iya Kiliziya n’iya sosiyete yose. Umwana akenera gukurira mu muryango urangwa n’urukundo, ubumwe n’amahoro kugira ngo ashobore gukura neza.
Ni yo mpamvu dushishikariza ababyeyi gukomeza kugira uruhare mu burezi bw’abana babo, kandi amashuri yacu Gatolika akomeze kuba ahantu ho kurera umuntu wuzuye: umuntu ufite ubumenyi, ariko nanone ufite umutima wuje indangagaciro, urukundo n’ubupfura.
Dufite kandi icyifuzo gikomeye ko ibikorwa byo gufashanya byarushaho kwinjira mu mashuri ubwabyo, aho abana bafasha bagenzi babo bakennye. Birashimishije kubona ko muri iki gihe amashuri menshi yatangiye uwo murongo mwiza wo gutoza abana umuco wo gusangira no kwita ku bandi.
Ati “ Turasaba Imana ngo ikomeze guha umugisha Arikidiyosezi ya Kigali muri iyi Yubile y’imyaka 50. Dusabe kandi ko ibikorwa by’urukundo n’ubutabera n’amahoro Arikidiyosezi yacu imaze imyaka ikora, byakomeza kwaguka no kugera kuri benshi kurushaho.Twese dufatanye kugira ngo hekugira mwana uvutswa amahirwe yo kwiga kubera ubukene, kandi kugira ngo abana bacu bakure bafite icyizere, ukwemera n’ubumuntu buboneye”.