• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Abakangurambaga bamaze imyaka irenga 20 bakorera Caritas na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro bashimiwe

Abakangurambaga ba Caritas Kigali na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro bashimiwe uruhare rwabo mu butumwa bw’iyogezabutumwa n’iterambere ry’abaturage, bahabwa impamyabushobozi (certificat) z’ishimwe kubera imyaka isaga 20 bamaze bitangira izo gahunda.

Ibi byabereye mu birori byo kwizihiza imyaka 50 Arkidiyosezi ya Kigali imaze ishinzwe, byabereye muri Paruwasi ya Rwankuba kuri iki Cyumweru, tariki ya 28 Kamena 2026.

Muri ibyo birori hanashimwe ibikorwa bimaze kugerwaho n’abagenerwabikorwa ba Caritas na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro, by’umwihariko gahunda y’Ibimina Bidasesa, imaze gufasha abaturage benshi kwiteza imbere no gukemura ibibazo bahuriyeho.

Ibirori byabanjirijwe n’Igitambo cya Misa cyatuwe na Padiri Donatien Twizeyumuremyi, Umuyobozi wa Caritas Kigali na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Arkidiyosezi ya Kigali.

Mu butumwa yagejeje ku bakorerabushake, Padiri Twizeyumuremyi yabashimiye umurava n’ubwitange bagaragaje mu myaka yose bamaze bakora ubutumwa, ababwira ko ibyo bakora bizwi n’Imana kandi ko izabitura.

Ati: “Izi ‘certificat’ ni ikimenyetso cyo kubashimira uruhare rwanyu mu bikorwa bya Caritas na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro. Mu kwizihiza imyaka 50 Arkidiyosezi ya Kigali imaze ishinzwe, turazirikana ubutumwa bwanyu n’ubwitange mwagaragaje mutizigamye. Nyagasani azi ibyo mukora kandi azabitura.”

Amateka ya Arkidiyosezi ya Kigali

Arkidiyosezi ya Kigali yashinzwe ku wa 30 Werurwe 1976, ubwo yazamurwaga iva kuri Diyosezi ya Kigali ikagirwa Arkidiyosezi. Arikidiyosezi ya Kigali ifite , inshingano zo kuyobora no gufasha izindi Diyosezi ziyishamikiyeho.

Mu myaka 50 ishize, Arkidiyosezi ya Kigali yagize uruhare rukomeye mu iyogezabutumwa, uburezi, ubuzima, ibikorwa by’urukundo n’iterambere ry’abaturage binyuze muri Caritas, Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro ndetse n’izindi serivisi za Kiliziya Gatolika.

 

Leave A Comment