• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Arikidiyosezi ya Kigali yungutse abapadiri 11 n’abadiyakoni 9, hanizihizwa Yubile y’Ubusaserdoti

Arikidiyosezi ya Kigali tariki 18 Nyakanga 2026 yahawe abapadiri 11 bashya n’abafaratiri 9 bahawe Ubudiyakoni, mu Gitambo cya Misa cyabereye muri Paruwasi Sainte Famille kiyobowe na Nyiricyubahiro Antoine Karidinali Kambanda, Arikiyepiskopi wa Kigali.

Uyu muhango wahuriranye no kwizihiza Yubile y’imyaka 50 ya Arikidiyosezi ya Kigali, hanashimirwa Imana ingabire y’Ubusaserdoti. Abahawe Ubudiyakoni bitegura kuzahabwa Ubupadiri mu mwaka utaha, mu gihe abadiyakoni bahawe Ubupadiri babaye abapadiri bidasubirwaho.

Yubile y’imyaka 50 yahuriranye no uhabwa ubudiyakoni

Mu nyigisho ye, Karidinali Kambanda yavuze ko Ubusaserdoti ari impano itangwa ku buntu bw’Imana, ashimangira amagambo ya Yezu agira ati: “Si mwe mwantoye, ahubwo ni njye wabatoye ngo mugende mwere imbuto nyinshi kandi nziza.”

Yavuze ko kwizihiza Yubile y’Arikidiyosezi ya Kigali byatangiye mu byiciro bitandukanye birimo iya Batisimu n’iy’abiyeguriye Imana, ubu hakaba hagezweho gushimira Imana ingabire y’Ubusaserdoti. Yanibukije uruhare rw’Umwepiskopi Musenyeri Hirth mu gutoza Abanyarwanda umuhamagaro w’Ubusaserdoti, agaragaza ko uwo murage watumye u Rwanda rubona abapadiri ba mbere nyuma y’imyaka 17 gusa Ivanjiri ihageze.

Abahawe ubudiyakoni

Karidinali Kambanda yanashimiye Imana urugendo rw’Arikidiyosezi ya Kigali mu myaka 50 ishize, yibutsa ko yakomotsemo abepiskopi bane, barimo n’Umukaridinali.

Muri uwo muhango kandi hanizihijwe Yubile y’imyaka 50 y’Ubupadiri ya Padiri André Kibanguka, Padiri Augustin Karekezi (SJ) na Padiri Théoneste Nkeramihigo (SJ), ndetse n’iy’imyaka 25 ya Padiri Remy Mvuyekure, Padiri Eric Nzabamwita, Padiri Innocent Dushimimana, Padiri Jean Pierre Mihigo (SAC) na Padiri Théophile Twizerimana.

Arikidiyosezi ya Kigali yasabye abapadiri n’abadiyakoni bashya gukomeza kuba abahamya ba Kristu no gukorera Kiliziya n’umutima w’ubwitange.

 

Leave A Comment