Antoine Cardinala Kambanda yavuze ko umusaruro w’imyaka 50 ya Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Arikidiyosezi ya Kigali udakwiye gupimirwa gusa ku bikorwa remezo cyangwa imishinga yakozwe, ahubwo ko ugaragarira cyane cyane ku bantu bafashijwe gukira ibikomere, gukemura amakimbirane no kongera kubana mu mahoro.
Antoine Cardinal Kambanda yabigarutseho mu butumwa yatanze mu muhango wo kwizihiza Yubile y’imyaka 50 ya Caritas na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Arikidiyosezi ya Kigali wabereye muri Paruwasi St Jean Bosco Kicukiro tariki 30 Kanama 2026.
Yavuze ko Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro imaze imyaka ikora ibikorwa bitandukanye birimo kwigisha umuco w’amahoro, isanamitima, gukemura amakimbirane, gukora ubuvugizi ku burenganzira bwa muntu, guteza imbere ubumwe n’ubwiyunge ndetse no gukiza ibikomere by’amateka.
Antoine Cardinal Kambanda yavuze ko ibi bikorwa byagize uruhare mu kubaka umuryango urangwa n’urukundo, ubutabera n’amahoro.
Yagaragaje ko kimwe mu bikorwa by’ingenzi byakozwe na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro ari gahunda ya Gacaca nkirisitu, yakozwe mu rwego rwo gutegura abakirisitu no kubatoza uruhare mu bikorwa by’ubutabera n’ubwiyunge byakurikiye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yavuze ko abantu bari baragize uruhare muri uru rugendo rwa Sinode bagize uruhare rukomeye mu bikorwa bya Gacaca byateguwe na Leta.
Buri mwaka hakemurwa amakimbirane arenga 2,300
Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro kandi ikomeje kugira uruhare mu gukemura amakimbirane mu baturage.
Cardinal Kambanda yavuze ko nibura buri mwaka hakemurwa amakimbirane arenga 2,300, binyuze mu butumwa bw’abakangurambaga ba Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro.
Yavuze ko aba bakangurambaga bagira uruhare mu gufasha abaturage kuganira ku bibazo bafitanye no gushaka ibisubizo bibafasha kongera kubana neza.
Ati “Iki ni kimwe mu bimenyetso by’uko ubutumwa bwa Komisiyo butagarukira ku nyigisho, ahubwo bugira uruhare mu guhindura imibereho y’abantu no kubaka umuryango urangwa n’amahoro”.
Umusaruro nyawo ugaragarira mu bantu bahawe agaciro
Cardinal Kambanda yavuze ko imyaka 50 ishize idakwiye kureberwa gusa ku nyubako zubatswe, imishinga yashyizwe mu bikorwa cyangwa amafaranga yakoreshejwe.
Yagize ati: “Umusaruro nyawo ugaragarira mu bantu bahawe agaciro, mu bana n’urubyiruko bagaruriwe icyizere, mu miryango yafashijwe kongera guhagarara, muri ba bandi bari baracitse intege kubera ibikomere by’amateka, muri ba bandi bari bafitanye amakimbirane babashije kwiyunga.”
Avuga ko ari aba bantu n’abandi bahawe ubufasha bashobora gutanga ubuhamya bw’uruhare Kiliziya yagize mu kubaka amahoro n’ubwiyunge mu Rwanda.
Abakangurambaga barenga 15,000
Mu rwego rwo kugeza ubu butumwa ku baturage, Cardinal Kambanda yavuze ko Arikidiyosezi ya Kigali ifite abakorerabushake ba Caritas na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro barenga 15,000, bakorera mu nzego zitandukanye kuva ku rwego rwa Diyosezi kugeza ku muryangoremezo.
Yashimiye aba bakangurambaga ku ruhare bagira mu gufasha abaturage, cyane cyane mu bikorwa byo gukemura amakimbirane, gufasha abatishoboye no kubaka umuco w’amahoro.