Cardinal Antoine Kambanda yavuze ko Caritas ya Arikidiyosezi ya Kigali atari umuryango usanzwe utanga imfashanyo, ahubwo ko ari igikorwa cy’urukundo rwa Kristu kigamije gufasha umuntu kongera guhagarara no gusubirana agaciro ke.
Mu butumwa bwe bwo kwizihiza Yubile y’imyaka 50 ya Caritas na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Arikidiyosezi ya Kigali, Cardinal Antoine Kambanda yagaragaje ko muri iyi myaka Kiliziya yagiye ifasha abantu batandukanye, kuva ku bana n’imiryango iri mu bibazo, abakene, abageze mu zabukuru, abakobwa babyariye iwabo, imfungwa n’abagororwa, abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kugeza ku bahuye n’ibiza n’ibindi bibazo byihutirwa.
Cardinal Kambanda yavuze ko Caritas itagarukiye ku gutanga imfashanyo y’ako kanya, ahubwo ko yagiye yibanda no ku kongera ubushobozi bw’umuntu kugira ngo ashobore kwifasha mu buryo burambye.
Yavuze ko ibi bikorwa bigizwe n’ubuhinzi n’ubworozi, amakoperative, amatsinda yo kwizigama no kugurizanya, kwigisha urubyiruko imyuga no gufasha abantu kwihangira imirimo.
Abaturage barenga 18,000 bari mu bimina byo kwizigama
Muri iyi myaka 50, Caritas ya Arikidiyosezi ya Kigali yageze ku bikorwa bifatika birimo gukorana na koperative 39, kubaka ibigega bifite ubushobozi bwo guhunika Toni 3,650 z’imyaka mu Karere ka Bugesera no gushyigikira ibimina 420 byo kwizigama no kugurizanya, birimo abantu barenga 18,205.
Cardinal Kambanda yavuze ko ibyo bimina byatanze inguzanyo zirenga miliyoni 235 z’amafaranga y’u Rwanda mu 2025, mu gihe abaturage bagera ku 18,000 batewe inkunga mu mishinga ibyara inyungu.
Ibi, Cardinal Kambanda yabigaragaje nk’umusaruro w’ubutumwa bwa Kiliziya bugamije kutita gusa ku kibazo cy’umuntu muri ako kanya, ahubwo no kumufasha kugira ubushobozi bwo kwiteza imbere no kwigirira icyizere.
Kiliziya yanashyize imbaraga mu buzima
Cardinal Kambanda kandi yavuze ko mu myaka 50 ishize, Arikidiyosezi ya Kigali yashyize imbaraga mu guteza imbere ubuzima rusange, gukumira indwara, kwigisha isuku n’isukura, kwita ku buzima bw’umubyeyi n’umwana ndetse no guteza imbere ubwisungane mu kwivuza.
Kuri ubu, Arikidiyosezi ya Kigali ifite ibitaro bitatu, birimo Ibitaro bya Ruli, CARAES Ndera by’Abafureri b’Urukundo n’Ibitaro bivura amagufa by’i Rilima, ndetse n’ibigonderabuzima 16 biri mu turere dutandukanye two mu mbibi zayo.
Cardinal Kambanda yavuze ko mu myaka itanu ishize, abantu bagera hafi kuri miliyoni eshatu bamaze kwivuriza muri ibyo bigo nderabuzima bya Arikidiyosezi ya Kigali.
Caritas ni igikorwa cy’urukundo rwa Kristu
Cardinal Antoine Kambanda yasobanuye ko Caritas idakwiye gufatwa nk’umuryango usanzwe ukora ibikorwa by’ubutabazi, ahubwo ko ari igikorwa gikomoka ku mutima wa Kiliziya.
Yagize ati: “Caritas si Umuryango nk’indi isanzwe ,ni igikorwa cy’Urukundo rwa Kristu, kivuka mu mutima wa Kiliziya.”
Yavuze ko intego ari ugusanga umuntu aho ari, kumufasha kongera guhagarara no gusubirana icyubahiro cye.
Mu kwizihiza Yubile y’imyaka 50, Cardinal Kambanda yasabye ko iyi sabukuru itaba umwanya wo kureba gusa ibyo Kiliziya yakoze mu myaka ishize, ahubwo ikaba n’umwanya wo kongera kwiyemeza gukomeza gukorera abakene n’abatishoboye no kurengera icyubahiro cya muntu.