Mu buhamya bwatanzwe na Uwiduhaye Jacqueline wo muri Paruwasi ya Rwankuba, akaba yibumbiye mu Kimina Kidasesa cyitwa Twizerane, yavuze ko kwibumbira mu Bimina Bidasesa byamufashije kwivana mu bukene ndetse bihindura imibereho ye.
Ni ubuhamya yatanze muri Paruwasi ya Rwankuba kuri iki Cyumweru, tariki ya 28 Kamena 2026, ubwo iyi Paruwasi yifatanyaga n’izindi kwizihiza imyaka 50 Arkidiyosezi ya Kigali imaze ishinzwe.
Ibi birori byari byitabiriwe n’ingeri zitandukanye z’abantu, barimo Umuyobozi wa Caritas Kigali na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Arkidiyosezi ya Kigali, Padiri Donatien Twizeyumuremyi.
Uwiduhaye yavuze ko Ibimina Bidasesa byamufashije kuvugurura inzu atuyemo ndetse anabasha kuyigezamo amashanyarazi.
Ati: “Ubu ndahinga nkeza imifuka itatu y’ibiro 100, mbere sinabashaga kweza n’ibiro 50. Ibyo byose ni ukubera ifumbire mbona ituruka ku matungo magufi naguze mu mafaranga nizigamye mu Bimina Bidasesa.”
Hanatanzwe ubuhamya bw’ibyo abandi bamaze kugeraho babikesha Ibimina Bidasesa, banagaragaza gahunda bafite yo gukomeza kubiteza imbere.

Undi watanze ubuhamya bw’icyo Ibimina Bidasesa byamumariye ni Bibarimana Ladislas wo muri Paruwasi ya Munanira, iyi Paruwasi ikaba yarakomotse kuri Paruwasi ya Rwankuba. Yavuze ko mu itsinda ryabo nta munyamuryango n’umwe ubura ubwisungane mu kwivuza kuva batangira iri tsinda mu mwaka wa 2022.
Ati: “Ubu turorozanya amatungo hagati yacu arimo ihene, ingurube, inkoko ndetse n’inka. Ubu itsinda ryacu rifite ihene imwe, ingurube 24 n’inka imwe.”
Bibarimana yavuze ko bazakomeza korozanya kugira ngo bakomeze kwiteza imbere no guterana inkunga mu rugendo rwo kwivana mu bukene.
Ibimina Bidasesa bikora bite?
Ibimina Bidasesa ni gahunda ya Caritas Kigali na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro igamije gufasha abaturage kwiteza imbere binyuze mu kuzigama no kugurizanya amafaranga.
Iyi gahunda ishingiye ku matsinda y’abaturage, akenshi agizwe n’abantu bari hagati ya 15 na 30 baturanye cyangwa baziranye, bahurira hamwe bakizigamira buri cyumweru cyangwa buri kwezi.
Amafaranga bakusanya abikwa mu kigega cy’itsinda, hanyuma hagahabwa inguzanyo abanyamuryango bayikeneye, bakayishyura hamwe n’inyungu nto zongera umutungo w’itsinda.
Bitandukanye n’ibimina bisanzwe biseswa nyuma yo kugabana amafaranga, Ibimina Bidasesa bikomeza kubaho no gukomeza ibikorwa byabyo, ari na ho byakuye izina.
Iyi gahunda ifasha abanyamuryango kubona igishoro cyo gutangira cyangwa kwagura ubucuruzi, kwishyura ubwisungane mu kwivuza, amafaranga y’ishuri n’ibindi bikenerwa mu muryango, ikanabatoza umuco wo kwizigama, gucunga umutungo no gufashanya mu bihe by’ibyago.