• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Arikidiyosezi ya kigali yibutse inasabira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi 1994

Arikidiyosezi ya Kigali yibutse inasabira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.Ni igikorwa cyabereye muri Paruwasi ya Mugote muri Arikidiyosezi ya Kigali, iherereye mu karere ka Rulindo tariki 9 Gicurasi 2026 cyitabiriwe n’abantu bo mu ngeri zitanndukanye barimo Abihayimana, inzego za Leta ndetse n’inzego z’umutekano zikorera muri ka karere.

Iki gikorwa cyateguwe na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Arikidiyosezi ya Kigali mu rwego rwo gukomeza kwibuka no kunamira Abazize Jenoside muri iki gihe cy’iminsi 100 y’icyunamo.

Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda yabwiye abitabiriye iki gikorwa ko Arikidiyosezi ya Kigali yifuje gukorera iki gikorwa cya gipfura cyo kwibuka abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri iyi Paruwasi ya Mugote kubera amateka yaho yihariye.

Ati“Uyu munsi twateraniye muri iyi Paruwasi ya Mugote, kugira ngo twifatanye n’Abanyarwanda bose ndetse n’isi yose mu guha icyubahiro inzirakarengane z’Abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994. Turunamira abazize urwango n’ubugome, ariko kandi turaniyemeza gukomeza urugendo rwo kubaka igihugu kirangwa n’ubumwe, ukuri, ubutabera n’amahoro”.

Hatuwe igitambo cya Misa yo kubasabira 

Nk’uko Yezu ubwe yabivuze ati: “Hahirwa abatera amahoro kuko bazitwa abana b’Imana” (Mt 5,9). Aya magambo aduhamagarira kuba abubatsi b’amahoro n’ubwiyunge aho kuba abasenya ubuzima bw’abandi”.

Nyiricyubahiro Cardinal Antoine Kambanda yavuze ko nubwo Paruwasi ya Mugote, ikiri nto, kuko yashinzwe mu mwaka wa 2023 ivutse kuri Paruwasi ya Rutongo, ifite amateka akomeye ahuza ukwemera, ububabare n’icyizere cyo kongera kubaho.

Iyi Paruwasi ifite icyicaro muri Santrale ya Gitete ahahoze inyubako y’iyi Santrale niho haherutse kuboneka imibiri igera ku 173 y’abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994, nyuma y’imyaka 32 iyi Jenoside ibaye.

Ati “ Ibi bidusigira isomo rikomeye ryerekana uburyo Jenoside yageze kure, igahindura ahantu hari haragenewe ubuzima n’ugusenga, ahantu h’urupfu n’icuraburindi. Ariko kandi, nk’uko Ijambo ry’Imana ribitwibutsa  “N’aho nanyura mu manga yijimye nta cyankura umutima kuko uba uri kumwe nanjye” (Zab 23,4). Nubwo amateka yacu yuzuye ububabare, Imana ntiyigeze ita abana bayo”.

Abayobozi batandukanye bitabiriye ki gikorwa

Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda avuga ko birushaho kubabaza iyo bumva ko mu bahiciwe harimo abakoraga ubutumwa muri Kiliziya barimo Abakateshisite, Abahereza, Abaririmbyi, Abasomyi, Abayobozi ba Santarale n’abandi bakristu bari basangiye ukwemera, amasakaramentu, n’ubuzima bwa buri munsi n’ababishe. Basengeraga hamwe, bahuriraga ku meza amwe matagatifu , ariko ingengabitekerezo ya Jenoside yasenye ubumuntu kandi yica ubuvandimwe bwabo.

Abihayimana batandukanye bifatanyije muri iki gikorwa 

Ati “Jenoside yakorewe Abatutsi yatweretse uburyo umutima w’umuntu ushobora kuyobywa kugeza aho yica uwo basenganaga, uwo babanaga, ndetse n’uwo bafatanije ubutumwa. Ni yo mpamvu Ijambo ry’Imana riduhamagarira guhora turi maso, kugira ngo tudashukwa na sekibi, maze umutima wacu ugatera Imana umugongo , ukayoborwa n’urwango”.

Antoine Cardinal Kambanda avuga ko kwibuka atari ugusubira mu mateka gusa, ahubwo ari uguharanira ukuri, kwamagana ikibi no kubaka ejo hazaza heza. Akomeza avuga ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bihamagarira buri wese guharanira ko ibyabaye bitazongera ukundi. Ni uguharanira ko nta rwango, ivangura cyangwa amacakubiri byongera kubona umwanya mu mitima y’Abanyarwanda  no mu mibereho yabo.

Ati “ Nk’uko Mutagatifu Pawulo abitubwira, ‘Ntukareke inabi ikuganza , ahubwo inabi uyiganjishe ineza’ (Rom 12,21). Ubu ni bwo butumwa bw’ingenzi Kiliziya Gatolika ndetse n’igihugu cyacu bikomeje kubakiraho ubuzima bw’abanyarwanda”.

Avuga ko Kiliziya Gatolika mu Rwanda ikomeje kwifatanya n’Abanyarwanda bose muri uru rugendo rwo kwibuka, gusana imitima no kubaka ubumwe, ndetse Kiliziya ibizi ko ibikomere Jenoside yasize bikiri byinshi. Hari ababuze ababo, hari ababuze aho bakinga umusaya, hari n’abakibana n’ingaruka z’agahinda n’ihungabana. Ariko kandi, yishimira kubona aho abantu bakomeje guhitamo inzira y’ubwiyunge n’amahoro.

Ati“Muri Arikidiyosezi ya Kigali muri rusange, ndetse no muri Paruwasi ya Mugote by’umwihariko dukomeje gukora rugendo rw’isanamitima. Muri Paruwasi ya Mugote uru rugendo rwatangiriye ku matsinda atandukanye y’abafite ubutumwa muri Kiliziya”.

Nyiricyubahiro Cardinal Antoine Kambanda avuga ko ari urugendo rwiza kandi rutanga icyizere, kuko rugamije gufasha abakristu gukira ibikomere, kongera kubaka icyizere no kubana nk’abavandimwe. Nk’uko Pawulo Pawulo Mutagatifu yabivuze ati: “Ahubwo nimugirirane ineza n’impuhwe, mubabarirane ibyaha nk’uko Imana yabababariye muri Kristu” (Ef 4,32). Nta bumwe nyabwo bushoboka hatabayeho imbabazi n’urukundo.

Ati “ Uyu munsi rero, turunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko abiciwe hano muri aka gace ka Mugote, bashyinguwe mu nzibutso ziri muri iyi Paruwasi nka Mvuzo, Cyinzuzi, Busizi na Rubingo. Aha hose hadusigira ubutumwa bukomeye bwo kurinda amateka no kuyigisha urubyiruko kugira ngo Jenoside itazongera kubaho ukundi. Nk’uko Ijambo ry’Imana ribivuga, “Ukuri kuzaba kwigenga” (Yh 8,32). Kwigisha amateka y’ukuri ni bwo buryo bwo kubaka ejo hazaza h’amahoro”.

Yashimiye ubuyobozi bw’Igihugu cy’u Rwanda bukomeje gushyira imbere ubumwe bw’Abanyarwanda, ubutabera n’iterambere rirangwa no kubaka umuntu. Yashimiye kandi n’abaturage bagize uruhare mu kugaragaza ahari imibiri y’abishwe kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro. Cardinal Antoine Kambanda yavuze ko icyo ni igikorwa cy’ubutwari n’ubumuntu gifasha igihugu gukomeza inzira yo gukira no kubaka ukuri.

Ati “Nk’uko Tobiya yakoze umurimo mwiza wo gushyingura abapfuye mu cyubahiro, natwe guha icyubahiro abazize Jenoside ni inshingano y’ubumuntu n’ukwemera”.

Leave A Comment