• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Abakobwa 79 babyariye Iwabo bahawe ikiganiro kibafasha guhindura imibereho

Abakobwa 79 bo muri Paruwasi ya Kigarama muri Arikidiyosezi ya Kigali bahuguwe ku mibereho yabo, abo bibarutse, ndetse no gufata ingamba zo gutera imbere, kugira ngo barusheho kugira ngo ejo heza hazaza habo habe heza.

Ni ikiganiro bahawe na Padiri mukuru wa Paruwasi ya Kigarama, ku bufatanye na Caritas Kigali tariki 28 Mutarama 2025 kibanze ku bikorwa by’ingenzi bagomba kwitaho kugira ngo barusheho kugira imibereho myiza.

Nyirahabimana Cyntia yabyaye ageze mu mwaka w’amashuri yisumbuye, umusore wamuteye inda ntiyigeze amufasha uko bikwiye kubera amikoro make.

Gusa umuryango we ntiwigeze ubyakira kuko yari amaze kubatenguha cyane cyane nyirarume wamurihiraga amashuri yisumbuye ngo azige abeho neza.

Ati “ Kuko mama yari yaratubyariye iwabo nahindutse iciro ry’imigani ku musozi bakavuga ko ndi uwa mama nuko bintera ipfunwe ryinshi kwiyakira birananira”.

Nyirahabimana avuga ko nyirakuru wabareraga yaje kwita Imana nyuma asigarana na musaza we muto ubu akaba ariwe babana hamwe n’umwana we.

Mu nyigisho yahawe avuga ko zamuremyemo imbaraga ko agomba kwitwara neza kandi agakora akiteza imbere kuko kubyara bidasobanuye gutaka ubushobozi bwo gukora no kwiyitaho.

Ati “ Batuganirije uburyo tugomba kwita cyane kubo twabyaye ndetse tukirinda gusubira mu ngeso mbi z’ubusambanyi zituma twongera kubyara abana kandi nta bushobozi turagira bwo kubarera ngo bakure neza”.

Ikintu cy’ingenzi yungutse nuko agiye gushaka ibintu yakora biciriritse bikamwinjiriza amafaranga akiteza imbere hamwe n’umwana we n’uwo musaza we kuko ariwe ubareberera.

Ibyo gusubira kwiga yumva atabishobora kuko ngo aba afite inshingano nyinshi akumva atabivanga no kwiga ariko akavuga ko abonye aho yiga imyuga byamufasha kuruta gusubira mu mashuri yisumbuye.

Kubyara imburagihe n’ikibazo asangiye na bagenzi be barimo na Dusenge Adeliphine wabyaye afite imyaka 19 ubu afite abana babiri.

Avuga ko nyuma yo kubyara umwana wa mbere yahuye n’imibereho mibi kuko uwamuteye inda atigeze amufasha kurera uwo babyaranye bituma yongera gutwara indi nda ya kabiri.

Nyuma y’Ibiganiro yahawe Dusenge avuga ko ubu atakongera kugwa mu gishuko ngo atware inda atateganyije.

Ati“Badushishikarije kwibumbira mu itsinda ubu tuzatangira kwizigama amafaranga natangira kugwira tuzatangira kugurizanya ni ibintu byiza nashimye bizadufasha gutera imbere”.

Padiri mukuru wa Paruwasi Kigarama Gakindi Jean Marie Vianney avuga ko guhugura abakobwa babyariye iwabo ari ukubafasha kugira icyerekezo no kugarura icyizere cy’ubuzima kugira ngo babashe kurera abana babo.

Ati “ Bahura n’ibikomere bituma bumva batishimiye ubuzima bityo kubaha inyigisho bibongerera imbaraga ndetse bikabafasha kutongera kugwa muri bya bishuko”.

 

Leave A Comment